Ngoma: Stade Perezida Kagame yemereye abaturage yatangiye kubakwa
I Ngoma mu Burasirazub bw’u Rwanda, hatangiye kubakwa imwe mu ma stade atatu perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yemereye abaturage batuye intara y’i Burasirazuba.
Umuhigo wo kubakira stade eshatu mu ntara y’iburasirazuba perezida Kgame yawuhize mu mwaka ushize, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza guhatanira mu matora y’umukuru w’i gihugu.
Perezida Kagame yijeje abaturage batuye iyi ntara kubaka amastade 3 muturere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera, mu rwego rwo guteza imbere imikino itandukanye.
Imirimo yo guhigura uyu muhigo perezida Kagame yahigiye ab’iburasirazuba yatangiriye mu karere ka Ngoma ahari kubakwa Stade izaba igite ubushobozi bwo kwakira abafana 3500, nk’uko byatangajwe na Mutabazi Célestin, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Ngoma.
Yagize ati”Iyi stade iri kubakwa mu Murenge wa Kibungo, imirimo y’ibanze yo gusiza aho izubakwa yatangiranye n’ukwezi kwa Kamena. Iri kubakwa na CRBC (China Road and Bridge Corporation) ikazaba iri ku buso bwa hegitari 4.5. Ni stade izaba ifite imyanya 3500 y’abantu bicaye neza.”
Mutabazi yavuze kandi ko iyi stade izuzura neza itwaye akayabo ka miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Stade ya Ngoma izaba ifite ibindi bibuga ku mpande birimo ikizajya gikinirwaho Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino y’intoki. Buri kibuga kizaba gifite amatara azatuma cyakinirwaho no mu masaha y’ijoro bibaye ngombwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ndetse n’abagatuye bavuga ko iyi Stade ije ikenewe, kuko ngo izabakura mu bwigunge ibafasha mu bikorwa bitandukanye bw’imyidagaduro.