Amakuru

Ngoma: Mu bitaro bya Kibungo hateguwe Grenade ebyiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibungo biherereye mu karere ka Ngoma hatahuwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade, nyuma biza gutegurwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Amakuru avuga ko ibi bisasu byabonwe mu cyumba cy’ibitaro kiraramo abashoferi b’ibitaro bashinzwe kurara izamu.

Aya makuru akimara kumenyekana ubuyobozi bw’ibitaro bwihutiye kubimenyesha Polisi y’ighugu, na yo ihamagara abasirikare bo mu ishami rishinzwe gutegura ibisasu baraza babihavana ntawe bihitanye cyangwa  ngo bimukomeretse.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwabwiye Umuseke.rw dukesha iyi nkuru ko ubu umutekano wongeye kugaruka mu bitaro, kuko byasaga n’ibyateye impagarara.

Dr. Namanya William uyobora ibi bitaro bya Kibungo yagize ati “Ubu umutekano umeze neza nta kibazo, nta murwayi wigeze ahungabana.”

Amakuru kandi yemeza ko hari bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bajyanywe kuri Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi byaha.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwanze gutangaza amazina y’abajyanywe mu iperereza, gusa amakuru yatanzwe na bamwe mu bakora kuri ibi bitaro avuga ko abashoferi ari bo batwawe n’inzego zishinzwe umutekano.

Kugeza ubu akazi kari gukorwa nk’uko bisanzwe, abarwayi barimo kuvurwa, gusa bamwe mu bafite abarwayi muri ibi bitaro bavuze ko babonye abasirikare n’abapolisi baza mu bitaro gusa ngo ntibigeze bamenya ibyabaye.

Ni ubwa mbere ikibazo nk’iki kigaragaye muri ibi bitaro bya Kibungo gusa ntibyoroshye kumenya igihe ibi bisasu byari bimaze muri ibi bitaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger