Ngoma: Afunzwe azira kuvuga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’Abatutsi
Umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma , ukurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata buracya ngo hatangizwe Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko uwo munsi ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko wafashwe ahagana saa mbiri za mugindo aho bivugwa ko aya magambo agamije gukomeretsa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yayavuze ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.
Biravugwa ko uyu mugabo akimara kuvuga aya magambo yahise ajya kugura umuhoro mushya maze agatangira kuvuga ko ari buteme abaturage.
Uyu Nsengiyumva akimara gufatwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi ariko kandi hari amakuru ava muri aka karere avuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo avuze amagambo nk’aya agamije gukomeretsa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko ngo umwaka ushize ubwo habaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 na bwo uyu mugabo yumvikanye avuga amagambo nanone ajya gusa nk’aya.
Ifatwa ry’uyu mugabo ryemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Nyamutera Emmanuel, wavuze ko uyu mugabo watawe muri yombi aya magambo yayabwiye ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ko ku wa gatandatu tariki ya 07 Mata 2018 ari ‘Umunsi mukuru w’Abatutsi’ . Uyu munsi yavugaga ni wo mu Rwanda ndetse no mu mahanga Abanyarwanda batangiriyeho icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge , Bwana Nyamutera yakomeje avuga ko uyu mugabo yavuze ko hari abantu bigeze kumwiba umuhoro ko nta muhoro afite maze ajya kugura undi mushya maze ahagarara mu muhanda avuga ko aratema abantu bose baraharanyura. Yakomeje kuvuga ayo magambo kugeza abashinzwe umutekano mudugudu bahageze niko kumufata bamushyikiriza ubuyobozi ariko na we ntabwo yigeze ahakana ibyo yavuze ahubwo yakomezaga avuga ko yasinze.
Amakuru dukesha mugenzi wacu uri mu murenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma avuga ko uyu Nsengiyumva Francois afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo muri aka karere ka Ngoma aho akiri gukorwaho iperereza kuri ibi byaha akurikiranweho by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside.
Icyo amategeko avuga kuri ibi byaba .
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko nanone isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu, ni ukuvuga umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa bibiba urwango mu bantu.
Iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya Jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura no kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya Jenoside yabaye. Kigaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iki gitabo kandi ingingo y’i 116 ivuga ko Umuntu wese ugaragaje mu ruhame haba mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ko atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, uyipfobya, ugerageza gusobanura cyangwa kwemeza ko yari ifite ishingiro cyangwa uhishira cyangwa wonona ibimenyetso byayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9).
Iyo ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy‟iyi ngingo bikozwe n’ishyirahamwe cyangwa umutwe wa politiki rihanishwa guseswa.