Ngoma: Abayobozi batandatu basezereye akazi icyarimwe
Abayobozi batandatu bo mu Karere ka Ngoma, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Mbarushimana Ildephonse, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi basezeye akazi, bamwe bavuga ko batakibashije kujyana n’umuvuduko igihugu kiri kugenderaho.
Amabaruwa y’aba bayobozi yaraye yakiriwe na Komite Nyobozi y’aka Karere mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya26 Nzeri 2023.
Mu banditse basezera barimo uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Mbarushimana Ildephonse, uwari umukozi w’uyu Murenge ushinzwe umutungo.
Hari kandi umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagarri k’Akagarama ko mu Murenge wa Rurenge, uwayoboraga Akagari ka Kinunga ko muri Remera, uwayoboraga Akagari k’Akaziba muri Karembo, ndetse na SEDO wa Musya muri Rurenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko inzandiko zisezera akazi bazibonye ku mugoroba, ngo bose bakaba bahisemo gusezera akazi ku bushake.
Ati “Twabonye inyandiko zabo nka Komite Nyobozi zidusezera batubwira ko bahagaritse akazi kabo mu gihe kitazwi, hari uvuga ati ndabona umuvuduko w’ibyo nsabwa bikomeye reka nigendere. Ni ibisanzwe hari ubwo abona atanuzuza inshingano akavuga ati reka njye gukora ibindi aho kuzirukanwa.”
Mapambano yakomeje avuga ko kugeza ubu nta cyuho kizaboneka aho aba bakozi bakoreraga ngo kuko abakozi basanzwe bagenda bagashaka abandi babasha gukorera abaturage neza ku muvuduko igihugu kiri kugenderaho.
Nubwo bivugwa ko aba bakozi basezeye IGIHE yabonye amakuru ko abenshi bari bamaze igihe bakurikiranwa ku makosa menshi bari bafite mu kazi kabo ka buri munsi.
Urugero ni uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wayoboraga Umurenge wa Mutenderi, Mbarushimana Ildephonse, uyu wari umaze iminsi mike akuwe mu Murenge wa Zaza, yagiye ashinjwa kurya amafaranga abaturage babaga bishyuyemo mituweli, yashinjwaga kandi n’ibindi byaha birimo ubuhemu n’ibindi byisnhi kuburyo byari bizwi ko isaha n’isaha azasezererwa mu nzego z’ibanze.