Amakuru

Ngoma: Abahinzi basigaye bitwaza inzitiramibu mu murima kubera imibu idasanzwe

 Abaturage bo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma bahangayikishijwe n’imibu idasanzwe isigaye ibatera ku manywa ari nk’ikiguri cy’inzuki, ikabarumagura ku buryo ibaca n’ibisebe ku mibiri yabo. Abaturage bavuga ko basigaye bajya mu mirima bitwaje inzitaramibu kugira ngo birinde.

Aba baturage bahangayikishijwe n’iyi mibu idasanzwe bavuga y’uko ituruka mu kibaya cy’Akagera ari nk’ikiguri cy’inzuki, ikiroha mu mazu cyangwa mu mirima aho abantu bari ikabarumagura.

yi imbue iva mu gishanga cy’Akagera ikaza ari ikiguri ari myinshi ikiroha mu nzu cyangwa mu mirima aho abantu bari ikabaruma.

Kizere Paulin umwe mu bariwe n’iyi mibu yagize ati “Si imibu isanzwe, urebe abantu benshi bafite ibisebe by’aho yabarumye.”

Mukantahobatuye Mediatrice undi muturage wariwe na yo we avuga ko iyi mibu iza ikirunda ku muntu ikamuruma agahunga nk’uhunga inzuki.

Undi watanze ubuhamya kuri iyi mibu ni Mariya Niyonzima wagize uti ”Ubu dutahana amashara kuko iyo winjiye munzu ntuvamo, ntiwajya mu murima udafite inzitiramibu yo kwitwikira mu gihe ije,   abana bo irabarya bakaremba cyane”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Dianne Gashumba yavuze ko bagiye koherezayo abashakashatsi bakareba iby’uwo mubu.

Ati “Ntabwo twakwirara ngo twicare tugiye kubikurikirana.”

Iyi mibu idasanzwe kandi inagaragara mu murenge wa Sake na wo wo muri aka karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba.

Iyi mibu irabarya bikarangira bacitse ibisebe ku mibiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger