AmakuruAmakuru ashushye

Ngoma: Abagabo batatu bafashwe biyitirira abakozi ba REG

Mu Karere ka Ngoma haravugwa abagabo batatu bari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuri Station ya Kibungo bakurikiranyweho kwiba intsinga z’amashanyarazi, bafashwe biyitirira kuba abakozi b’Ikigo gikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda (REG).

Ubuyobozi bwa REG mu Karere ka Ngoma bwaduhaye aya makuru burasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru mu gihe babonye abiyitirira ko ari Abakozi b’iki kigo.

Abatawe muri yombi byabaye mu bihe bitandukanye, uwa mbere yitwa Majyambere wo mu Mudugudu wa Rango, Akagali ka Karama Umurenge wa Kazo.

Uyu yafashwe tariki 11 Kanama 2018 ashinjwa kwiba itsinga z’amashanyarazi azivana ku nzu z’abaturage yiyitirira ko ari umukozi wa REG.

Abandi ni uwitwa Safari na Habamungu Gilbert bo mu Murenge wa Murama, Akagali ka Sakara batawe muri yombi tariki 20 Kanama 2018 nkuko tubikesha ubuyobozi bwa REG mu Karere ka Ngoma. Aba bo ngo bafashwe baka amafaranga abaturage ngo bazabahe amashanyarazi.

Bose bari mu maboko y’ubugenacyaha RIB, kuri station ya Kibungo.

Tuganira n’Umuyobozi wa REG ishami rya Ngoma, Niyonkuru Benoit yatubwiye ko ibibazo nk’ibi bamaze iminsi bahura na byo agasaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano w’ibikorwa remezo nk’ibi.

Ati “Buri muturage, buri mufatabuguzi wacu icyo tumukangurira ni ukuduha amakuru aho abonye hose hari abantu bakora ibinyuranyije n’amategeko ku bijyanye n’amashanyarazi akaba yaduhamagara tukamufasha.”

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ntibyadukundira.

Ibibazo by’ubujura bw’ibikoresho bya REG by’umwihariko itsinga z’amashanyarazi ni ubwa gatatu bibaye kuva uyu mwaka watangira muri Ngoma.

Mu minsi ishize n’ubundi byagaragaye mu Murenge wa Kazo na Rurenge, naho ikibazo cyo kwaka amafaranga abaturage biyitirira ko ari abakozi ba REG byo bibaye rimwe kuva umwaka watangira.

Batatu bari mu maboko ya RIB nyuma yo kwiyitirira abakozi ba REG
Twitter
WhatsApp
FbMessenger