AmakuruImyidagaduro

Ngiyi imyitwarire idahwitse yatumye Marina ahagarikwa mu bitaramo bya Tour du Rwanda

Ubwo Marina yaririmbaga mu gitaramo giherekeza Tour du Rwanda cyabereye i Musanze , yagaragaje imyitwarire idakwiye bituma akurwa ku rubyiniro igitaraganya ndetse ntiyanaririmba mu gitaramo cyakurikiye.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe , Tour du Rwanda ya 2019 yari yerekeje i Musanze, muri uwo mugoroba , abahanzi batandukanye barimo Marina, Knowless, Dream Boys, Social Mula, Igor Mabano, Riderman n’abandi bataramiye abanya-Musanze bari bateraniye muri Stade Ubworoherane.

Ni igitaramo cyakurikiranwaga na Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement.

Iki gitaramo cyari cyiganjemo abana bato ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu nzego bwite za leta. Marina ageze ku rubyiniro yaririmbye indirimbo 3 agaragaza imyitwarire idahwitse ndetse idakwiye kurebwa n’abana bituma akurwa ku rubyiniro, hari abemeza ko yakoze ibiteye isoni.

Hari aho yageze akajya avuga ko ‘ashaka icyana gishyushye, ashaka kubyinana n’abahungu. Hari n’abaje ku rubyiniro barabyinana biratinda kugeza n’ubwo Rwarutabura bari bamurabye ivu ashaka na we kujya kwibyinanira na Marina.

Uyu muhanzikazi yageze aho abyinana n’umuhungu akajya avuga n’ijwi ririmo amarangamutima ngo ‘oooh baby’ ibintu byatunguye benshi bakavuga ko yakoreshaga imvugo zibera mu buriri.

Ubwo habaga igitaramo giherekeza Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatandatu muri car free zone mu mujyi wa Kigali, Marina ntiyigeze aririmba.

Amakuru yari ahari yavugaga ko ubwo bari i Musane,  basabye Ishimwe Clement ko uyu muhanzikazi ataririmba mu cy’i Kigali binagenda uko.

Icyakora Ishimwe Clement we ntiyemeza ibi bivugwa ndetse nta byinshi abivugaho.

Marina abarizwa muri labor ya The mane, Bad Rama uyiyobora, yabwiye Teradignews ko uyu muhanzikazi bakorana atari kwangirwa kuririmba ngo ni uko yakoze ibidakwiye kuko umuhanzi aba agomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abo aririmbira bishime.

Kuri we asanga kwitwara nabi ari uko waba udashoboye kuririmba, naho niyo wakwiyambura imyenda yose ushaka gushimisha abafana nta kibazo cyaba kibirimo.

Bad Rama akomeza avuga ko babahamagaye bakababwira ko batararirimba mu gitaramo cy’i Kigali ariko abasaba kubishyura barabikora.

“Sha sinzi impamvu Marina ataririmbye i Kigali ndetse n’i Musanze akavanwa ku rubyiniro. Igitaramo cy’i Musanze cyarangiye nagiye kubona mbona barampamagaye bati umusa muracyari i Musanze? tuti yego, bati ntaribi noneho niyo mutaza mu gitaramo cy’i Kigali wenda mukikomereza gahunda zanyu nta kibazo. Narababajije ngo muratwishyura? Barabikora ubundi birangira gutyo.” Bad Rama ni ko yavuze ndetse ahamya ko atazi impamvu nyayo yatumye umuhanzi we ataririmba i Kigali.

Ingabire Marina Debolah , ni umuhanzikazi ukizamuka uri kugaragaza gukorana imbaraga, akunzwe kugarukwaho kubera uko yambara agiye mu bitaramo.

Yinjiye mu buhanzi byeruye biturutse ku marushanwa yo kuririmba yari atsindiye kuri Radio agakorerwa indirimbo.

Yari aherutse kuvugisha benshi kubera amashusho yashyize kuri Instagram ye arimo gusomana n’umukobwa umunwa ku wundi, bigatuma hari abibaza niba akundana n’uwo bahuje igitsina. Icyo gihe yabyamaganiye kure avuga ko ari murumuna we.

Ibi bimuvuzweho nyuma y’iminsi itari mike , Minisiteri y’umuco na siporo isohoye itangazo risaba abahanzi kutagira ibikorwa by’urukozasoni bakora ahari ho hose.

Reba hano uko Marina yabyinaga 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger