Neymar yavuze impamvu rimwe na rimwe ajya azana ibikabyo
Neymar Jr, rutahizamu wa PSG ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil Les Celecao yasubije abakunze kumunenga ko yigusha cyane mu kibuga, cyane abamubonye mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.
Uyu musore yagarutse mu majwi cyane mu mikino y’igikombe cy’isi, kubera kwigusha rimwe na rimwe nta n’amakosa akomeye yakoreweho. Imibare igaragaza ko uyu musore yatakaje iminota 13 n’amasegonda 50 mu mikino ye 4 ya mbere kubera kwigusha.
Mu mashusho kompanyi ya Guilette isanzwe imutera inkunga yasangije, Neymar akoresheje imvugo ijimije yavuze ku myitwarire ye ituma ahabwa urw’amenyo.
Neymar yatangiye avuga ku mvune yagiye agira mu buzima bwe, ndetse n’iyo yari aherutse kugira yari igiye gutuma abura amahirwe yo gukina igikombe cy’isi.
“Iyo ndi kurya amano ya godiyo mu mfundiko, amavi mu mugongo, nirirwa nkandagirwa, ushobora gutekereza ko mba nkabya n’ubwo rimwe na rimwe njya mbikora. Gusa ukuri kuriho ni uko rimwe na rimwe mba mbabarira ku butaka.”
Nyuma yo kugira imvune ikomeye muri Gashyantare, Neymar yavuze ko hari ibyo yirengagiza gukora mu rwegoo rwo guhangana n’uko yaba umuntu mwiza ushobora guhangana n’umutima mubi ajya aterwa n’umupira w’amaguru.
Ati” Iyo nicecekeye, ntibivuga ko nakuze ndi umwana watese, ahubwo ni uko no nzi guhangana n’umujinya. Bimpa umwanya wo kureba ku buryo munenga, ndetse n’umwanya wo kwireba mu ndorerwamo mu rwego rwo guhinduka undi muntu mushya.”
Yakomeje agira ati” Icy’ingenzi ni uko ngwa bikarangira mpagurutse. Mushobora kugumya kuntera amabuye, cyangwa mukayata ahandi, gusa ayo mabuye antera guhagarara kandi iyo mpagaze n’ibirenge byanjye byombi, ibirenge bya Brazil yose bihagararana nanjye.”