Neymar utamerewe neza i Paris akomeje kwifuza gusubira muri FC Barcelona
Rutahizamu Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa akomeje kwifuza no gusaba ko ikipe ya FC Barcelona yamusinyisha akayisubiramo, mu rwego rwo kongera gukinana na Lionel Messi basanzwe ari inshuti magara.
Uyu musore w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Brazil yavuye muri iyi kipe y’i Catalunya mu mpeshyi ya 2017, yerekeza muri PSG aguzwe angana na miliyoni 222 z’ama Euros.
Neymar wavuye i Barcelona avuga ko ahunze gukinira mu gicucu cya Lionel Messi, yagowe cyane n’ubuzima bw’i Paris, bikubitiraho ko ikipe ya Paris Saint Germain yari yizeye kuberamo umwami yahise inasinyisha Kylian Mbappe imukuye mu kipe ya AS Monaco. Ababikurikiranira hafi bemeza ko Mbappe w’imyaka 19 ari kugenda ashyira Neymar mu gicucu nk’icya Messi yavuye muri Espagne ahunga.
Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyanditse Neymar akomeje gusaba Barcelona ko yamusinyisha mu mpeshyi y’umwaka utaha, mu rwego rwo kongera kwihuza n’abacuti be barimo Lionel Messi, Luis Suraez na Ivan Raktic.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko bishoboka cyane y’uko Barcelona yakwisubiza uyu musore mu gihe umutoza Ernesto Valvelde yaba agaragaje ko amukeneye, dore ko ngo iyi kipe yo muri Espagne bishobora no kutayitwara amafaranga menshi.
Uretse Inshuti ze za kera Neymar akumbuye, kujya muri FC Barcelona byaba umwanya mwiza mwiza wo gukinana na bagenzi be barimo Philippe Coutimho, Malcom ndetse na Arthur Melo.