AmakuruImikino

Neymar ukomeje kwamaganwa muri PSG yahishyuye andi mahitamo ye

Rutahizamu Neymar Jr ukomeje kwamaganwa n’abafana b’ikipe ya PSG, yamaze guhishura ikipe y’amahitamo ye muziri kumwifuza zirimo n’izo muri Arabia Saudite zikomeje kubica bigacika ku isoko.

Neymar Jr ni umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Brazil, amaze iminsi atavugwa ku isoko ry’igura n’igurisha gusa ikizwi ni uko azava Muri Paris Saint-Germain.

Mu mezi abiri ashize, Neymar Jr yatewe i we mu rugo n’abafana ba Paris Saint-Germain bamusaba ko yabavira mu ikipe.

Neymar Jr ashinjwa kuba ntacyo afasha ikipe ya Paris Saint-Germain kuko ngo iyo bigeze ahakomeye uyu mukinnyi ahita avunika. Ibi bikarushaho gushavuza abakunzi ba Paris Saint-Germain kubera Umushahara uyu mukinnyi ahembwa.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwavuze ko butazakomezanya na Neymar Jr umwaka w’imikino utaha. Igisigaye ni ukugurisha uyu mukinnyi mu makipe amwifuza.

Neymar Jr ubu afite amahitamo menshi ku makipe amwifuza arimo Manchester United na Newcastle United zo mu Bwongereza .Andi mahitamo ya Neymar Jr, Hari amakipe yo muri Arabia Saudite yatangiye ku munuganuga ku uryo nawe dushobora kubona ateye ikirenge mu cya NG’olo Kante, Karim Benzema na Cristiano Ronaldo.

Ikinyamakuru The Sun, kivuga ko Neymar Jr we yamaze guhitamo ikipe azajyamo. The Sun ivugako yavuze ko yishyimiye kuzaba akinira kuri Old Trafford umwaka w’imikino utaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger