Neymar Jr yavuze amagambo ashimangira ko atakifuza gukinira PSG
Umunya-Brazil Neymar Jr. yashimangiye ko yifuza gusubira muri FC Barcelona yahoze akinira, kubera amagambo yatangaje ku kipe ya Paris Saint Germain agaragaza ko atakifuza gukinira iyi kipe y’i Paris.
Amakuru akomeje kwerekeza uyu musore mu kipe ya FC Barcelona, ku buryo iyi kipe y’i Catalunya ishobora kumwongera kuri Antoine Griezmann yasinyishije Ejo bundi.
Magingo aya Neymar aracyari iwabo muri Brazil, aho yanze kwitabira imyitozo ya mbere ya PSG.
Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru by’iwabo muri Brazil, yabajijwe kimwe mu byo yagezeho nk’umukinnyi bikimuba ku mutima, maze ashimangira ko gutsinda PSG ibitego 6-1 akinira FC Barcelona ari byo bikimuba ku mutima.
Ati” Dutsinda PSG byari birenze…twese twahise dusara nyuma y’umukino. Nizera ko byari ibyiyumvo byiza kuri twe twese. Dukorera Remontada kuri PSG, ntabwo nigeze ngira ibinezaneza nk’ibyo nagize tukimara gutsinda igitego cya gatandatu. Byari birenze.”
Iyi Remontada Neymar yavuze ko ikimuba ku mutima, yabaye muri 2016 ubwo PSG kuri bu Neymar akinira yari yasuye FC Barcelona, mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions league.
Muri uyu mukino, Neymar yatsinze ibitego bibiri muri bitandatu FC Barcelona yatsinze, anatanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Sergi Roberto ku munota wa nyuma ari na cyo cyafashije Barca gusezerera PSG ikagera muri 1/4 cy’irangiza.
Ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yari yahuriyemo i Parcs des Princes wari warangiye FC Barcelona inyagiwe ibitego bine ku busa.