Neymar Jr. yatutswe bikomeye n’abafana ba PSG batakifuza kumubona
Umunya-Brazil Neymar Jr. yatutswe ibitutsi bikomeye n’abafana ba PSG asanzwe akinira, mu gihe amakuru amusohora muri iyi kipe y’i Paris akomeje gufata indi ntera.
Uyu musore ntabwo yagaragaye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Ubufaransa PSG yatsinzemo Nimes ibitego bitatu ku busa, gusa ntibyabujije abafana ba PSG kumubwira icyari kibari ku mutima.
Neymar yamaze kuba igicibwa mu maso y’abafana b’i Paris, mu gihe mu myaka ibiri ishize ubwo yazaga muri uyu mujyi avuye muri FC Barcelona yavunaga umuheha akongezwa undi.
Amakuru amusohora muri PSG akomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi, bikaba bivugwa ko ashobora kwerekeza muri imwe mu bakeba bo muri Espagne, FC Barcelona na Real Madrid. Barcelona ni yo ihabwa amahirwe yo kuba yakwisubiza uyu musore.
Amakuru agezweho avuga ko iyi kipe y’i Catalunya yiteguye gutanga Philippe Coutinho ikongeraho na miliyoni 100 z’ama-Euro kugira ngo ihabwe Neymar, mu gihe PSG yo ngo yifuza uyu mukinnyi wongeyeho miliyoni 140 z’ama-Euro.
Mu mukino wa PSG na Nimes, imbaga y’abafana b’i Paris bagaragaye baririmbira Neymar indirimbo zarimo amagambo yisubiramo agira ati “Neymar, hijo da puta”. Aya magambo mu kinyarwanda aragira ati” Neymar, inyana y’imbwa.”
Muri Stade ya Parc des Princes kandi harimo ibitambaro byinshi byanditseho amagambo agira ati” Sohoka ahangaha.”