Neymar Jr yafatiwe ibihano bikomeye n’Ishyirahamwe rya ruhago i Burayi
Umunya-Brazil Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yahanishijwe n’impuzamashyirahamwe ya ruhago i Burayi UEFA, kutagaragara mu mikino itatu ya UEFA Champions league azira gutuka abasifuzi basifuye umukino wa PSG na Manchester United.
Ku wa 06 Werurwe ni bwo ikipe ya Manchester United yasezereye PSG muri 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo kujya kuyitsindira i Parc des Prince ibitego 3-1. Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Marcus Rashford kuri penaliti itaravuzweho rumwe ni cyo cyatumye Manchester United isezerera PSG.
Nyuma y’umukino, Neymar utarishimiye icyemezo cyo guha Manchester United Penaliti yo ku munota wa nyuma yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko umusifuzi Damir Skomina wari wasifuye uriya mukino ari umuhemu n’umunyamabara.
Yongeyeho ko Penaliti yahawe Manchester United ‘itabaho.’ Yongeyeho ati” Ririya ni ibara. Nta kuntu bashyiraho abantu bane bose badafite icyo bazi ku mupira w’amaguru ngo basubiremo amashusho ya VAR. Nta penaliti yabayeho. Ni gute bavuga ko umupira wakinishijwe akaboko kandi waguye mu mugongo?”
Aya magambo ya Neymar wareberaga umukino muri Stade kubera ko yari yaravunitse yaherekejwe n’ikindi gitutsi cy’urukozasoni yatutse abasifuzi. Muri rusange ntiyemeranyaga n’umusifuzi watanze penaliti nyuma yo gusanga myugariro Presnel Kimpembe yari yakoze umupira.
Ibihano UEFA yafatiye Neymar bisobanuye ko atazagaragara mu mikino ibanza yose y’amatsinda ya Champions league mu mwaka utaha.
Neymar wari umaze amezi atatu adakandagira mu kibuga, yakigarutsemo mu mpera z’icyumweru gishize ubwo PSG yegukanaga igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Monaco ibitego 3-1. Muri uyu mukino, Neymar yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 w’umukino asimbuye Layvin Kurzawa.