Neymar Jr arashinjwa gufata ku ngufu umugore bahuriye kuri Instagram
Umunya-Brazil Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, akurikiranweho gusambanya ku ngufu umugore bivugwa ko bamenyaniye ku rubuga rwa Instagram.
Aya makuru yamenyekanye mu ijoro ryakeye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters n’iby’Abanyamerika Associated Press, byatangaje ko bifite inyandiko y’ikirego cyatangiwe i Sao Paulo muri Brazil irega Neymar ku kuba yarafatiye ku ngufu uyu mugore muri Hotel iherereye i Paris mu Bufaransa. Ni Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa Sofitel Paris Arc Du Triomphe.
Amakuru avuga ko Neymar n’uyu mugore bamenyanye, nyuma yo kohererezanya ubutumwa bahuriye kuri Instagram.
Nyuma ngo byarangiye Neymar yoherereje uyu mugore itike y’indege ku wa 15 Gicurasi, hanyuma bahurira muri Hoteli i Paris, mu Bufaransa.
Inyandiko yasohowe na Polisi ivuga ko Neymar n’uriya mugore buri umwe yaguyaguye undi, hanyuma bikarangira Neymar ahisemo kumusambyanya ku gahato binyuranyije n’ibyifuzo bye.
Mu gihe ibi bivugwa, Neymar avuga ko ibi atari ukuri kuko yabyise ‘ibyateguwe’.
Uyu musore kuri ubu uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Brazil mu myiteguro ya Copa America, yahakanye ibyo ashinjwa binyuze muri videwo y’iminota irindwi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Yagize ati” Umuntu wese unz, azi imyitwarire yanjye, azi ko ntashobora gukora ibintu nk’ibyo.”
Iyi Videwo ya Neymar igaragaramo ubutumwa bwa WhatsApp avuga ko yagiye yohererezanya n’uriya mugore umushinja binyuze mu buryo bw’ubucuti.
Yongeyeho ati” Hahozeho ubucuti hagati y’umugabo n’umugore hagati y’inkuta enye, gusa ku munsi ukurikira nta kigeze kiba. Ndizera ko abari gukora iperereza bazasoma ubu butumwa[Ubwo we n’umurega bagiye bohererezanya] hanyuma bakamenya ibyabaye.”
Itangazo ryasohowe n’abashinzwe gukurikirana inyungu za Neymar, ryamagana ibyo uyu mukinnyi ashinjwa byose ngo kuko ari ibihimbano. Abahagarariye Neymar bavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina Neymar yakoze bizashyikirizwa Polisi mu gihe icyo ari cyo cyose bikenewe.