Netanyahu n’umugore we bagiye kongera gukurikiranwa na Polisi bisesuye
Polisi ya Isirayeli yasabwe n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Israel Avichai Mandelblit kwitegura gukurikirana Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara Netanyahu ku bikorwa bavugwaho bya ruswa.
Umukuru wa Police ya Israel witwa Roni Alsheich nawe yatangaje ibyo bamaze kugeraho mu iperereza ryabo ry’ibanze bakoze ku ruhare Netanyahu n’abo mu muryango we bavugwaho.
Bwana Netanyahu yahakanye ivyo avugwaho mu kizwi nk’urubanza nomero 4000. byiswe (Case 4000). Ndetse ko Polisi nta burenganzira ifite bwo kumukurikirana.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Israel Avichai Mandelblit bitegnyijwe ko aha Polisi uburenganzira buseseye bwo kwemerera Police gukurikirana Netanyahu mu buryo butaziguye.
Muri Kamena, 2018 umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Israel yari yavuze ko akomeje gukusanya ibimenyetso biziguye cyangwa bitaziguye azifashisha mu gutuma Netanyahu akurikiranwa.
Iki kirego cyiswe Case 4000 kirimo ibice bibiri: Icya mbere kivuga ko Netanyahu yirukanye uwari ushinzwe Umuyobozi w’Ibiro muri Minisiteri y’itumanaho witwaga Avi Beger amusimbuza inkoramutima ye Shlomo Filber kugira ngo uyu azatume inyungu z’uvugwaho guha ruswa Netanyahu witwa Shaul Elovitch ukorera ikigo Bezeq zitezwe imbere.
Ikindi cya kabiri kivugwa muri iriya dosiye ngo ni uko uyu mugabo witwa Elovitch yasabye abanyamakuru b’ikinyamakuru cye cyitwa Walla ngo kijye cyandika neza ku bikorwa bya Netanyahu n’umuryango we.