NESA yatangaje gahunda ivuguruye y’itangira ry’amashuri umwaka wa 2021-2022
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira cyatangaje gahunda ivuguruye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagiye gusubira ku ishuri guhera ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, aho guhera ku wa Kane nk’uko byari byatangajwe mbere.
Hashingiwe ku ngengabihe yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, ku wa 11 Ukwakira, 2021 hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bo mu mashuru y’inshuke, abanza n’ayisumbuye n’ay’imyunga n’ubumenyingiro ku rwego rwa mbere n’urwego rwa gatanu.
Ingengabihe y’ingendo zisubira ku mashuri zivuguruwe NESA ivuga ko ku wa 08 Ukwakira, 2021 hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ab’i Nyanza, Huye, Gisagara byo mu Ntara y’Amajyepfo, ab’i Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kuri uwo munsi kandi hazagenda abanyeshuri biga muri Rusizi, Nyamasheke mu Burengerazuba n’abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Burasirazuba.
Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira, hazagenda abanyeshuru bo mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gakenke, Karongi Rutsiro, Gatsibo na Nyagatare.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, abanyeshuri biga mu Turere twa Ruhango, Gicumbi, Ngororere, Nyabihu, Ngoma na Kirehe bazafata imodoka ziberekeza ku ishuri.
Ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, hazaba hatahiwe abanyeshuri biga mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Rulindo, Rubavu n’abo mu Karere ka Bugesera.
Abanyeshuri bose bazajya kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere (S1), uwa Kane (S4), muri TTC (umwaka wa mbere) n’ikiciro cya gatatu cy’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro) bazatangira ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira, 2021, gahunda y’ingendo bazazimenyeshwa.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo bigamo.
Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihe k’ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade i Nyamirambo ibajyana ku mashuri bigaho.