NESA yagaragaje uko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazataha
Umwaka w’amashuri wa 2023-2024, urigusatira umusozo kugira ngo abanyeshuri bajye mu kiruhuko gisoza umwaka,abasoza abanza ,abari mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbiye n’abasoza ayisumbuye bagasigara bitegura gukora ibizamini bya Leta.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kiruhuko guhera ku wa 05/07/2024 kugeza ku wa 08/07/2024.
Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye mu buryo bukurikira:
Ku wa gatanu, tariki ya 05/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
Ngororero mu Ntara y’ Iburengerazuba
Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru
Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa gatandatu, tariki ya 06/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru
Rwamagana na Kayonza mu Ntara y ‘Iburasirazuba
Ku cyumweru, tariki ya 07/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa mbere, tariki ya 08/07/2024, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu turere dukurikira:
Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba