Neretse Fabien wakatiwe n’urukiko rwo mu Bubiligi yajuriye imyaka 25 y’igifungo
Neretse Fabien waruherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rwa rbanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu nyajuriye iki cyemezo.
Umwunganizi we mu mategeko, Jean Flamme, kuwa Gatanu yatangaje ko ‘bamaze gutanga ubujurire mu rukiko rusesa imanza rw’u Bubiligi (Cour de Cassation), bakaba barabutanze kuwa Kane bagendeye ko urubanza rwabayemo gukoresha urukiko kuva rutangiye kugeza rurangiye’.
Flamme yakomeje avuga ko ‘Neretse yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo akwiye guhita arekurwa vuba bishoboka’.
Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.
Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.