Amakuru ashushye

Nepal: 40 baguye mu mpanuka y’indege

Indege yavaga I Dhaka muri Bangladesh yerekeza muri Nepal itwaye abagenzi 71 yakoze impanuka ubwo yagwaga ku kibuga cya Kathmandu, abagera kuri 40 batakaza ubuzima, mu gihe 22 ari bo barokokeye muri iyi mpanuka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iyi ya sosiyete y’indege ya Bangladesh US-Bangla yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo wagwaga ku kibuga cya Kathmandu kuri uyu wa mbere.

Nk’uko amakuru aturuka ku rubuga rukurikirana urujya n’uruza rw’indege zo kuri kino kibuga abivuga, iyi ndege yagombaga kugwa mu gice cy’amajyepfo cy’ikibuga(Koteshwor) gusa iyi ndege yaguye mu gice cy’amajyaruguru y’ikibuga, nk’uko Sanjiv Gautam usanzwe ari umuyobozi w’indege za gisiviri muri Nepal yabitangaje.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hagiye kukorwa iperereza ku cyatumye iyi ndege itagwa mu mwanya wayo.

Basanta Bohora, umunya Nepal warokokeye muri iyi mpanuka yatangarije BBC ibyo yabonye. Yavuze ko kuva iyi ndege yagiye igaragaza imico itunguranye kuva ihagurutse muri Bangladesh kugeza igeze ku kibuga muri Nepal.

Iyi ndege ikigwa hagaragaye umwotsi mwinshi ku kibuga.

Yagize ati” Indege igihaguruka yanyeganyegaga cyane, nyuma yaje no kujya ijegera cyane. Njye nari nicaye iruhande rw’idirishya ku buryo nashoboye gusohoka nciye mu idirishya”.

Yanongeho ati” Ngisohoka mu ndege sinari gushobora kwikura hanze aho. Hari umuntu wahise ahantora anjyana ku bitaro bya Sinamangal, nyuma incuti yanjye iza kuhamvana inzana ku bitaro bya Norvic. Mfite ibikomere mu mutwe no ku maguru, gusa ndi umunyamahirwe kuko nashoboye kurokoka”.

Ni mu gihe kandi Minisitiri w’intebe wa Nepal K P Sharma Oli yihanganishije ababuze ababo, anatangaza ko hagiye gukorwa iperereza ryihuse kuri iyi mpanuka.

Iyi ndege bivugwa ko yari imaze imyaka 17, yari itwaye abagenzi 67 n’aba pilotte 4. Muri aba bagenzi, 40 bahise bavamo umwuka, 22 bakomereka bikomeye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger