Amakuru ashushyePolitiki

NEC yatangaje uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze

Nyuma y’ibyumweru bitatu abakandida bahatanira umwanya wa perezida wa Repubulika y’u Rwanda biyamamaza, uhagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza. 

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza byari ubudasa ndetse abakandida bose uko ari batatu batigeze bica amategeko agenga iki gikorwa cyabaye mu turere twose uko ari 30 tugize u Rwanda.

Yagize ati “Kuri twebwe tubona byarangiye neza. Nanavuganye n’abakandida bose ndetse n’ababahagarariye bambwiye ko basoje neza ukwiyamamaza mu gihugu cyose.”

Munyaneza avuga ko mu ntangiriro zo kwiyamamaza habanje kubamo utubazo tumwe na tumwe ariko twahise dukosoka.

Agira ati “Uretse mu cyumweru cyambere cyo kwiyamamaza bitangira, nibwo habayemo uguhuzagurika. Cyane cyane muri gahunda yo kwiyamamaza, naho kwiyamamariza ku bakandida bamwe n’abayobozi bamwe bo mu nzego z’ibanze.”

Avuga ko ubu kwiyamamaza byarangiye kandi ngo abakandida bubahirije ibisabwa. Bose bamanura ibintu byose byamamaza nkuko bitegenywa n’itegeko.
Charles Munyaneza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ibintu byose byamamaza byari ahantu hose hagaragara ngo byari byakuweho ahantu hose mu gihugu.

Agira ati “Saa kumi n’ebyiri nazengurutse umujyi wose ntabintu nabonye bikimanitse hirya no hino byamamaza abakandida. No mu turere twose nabajije abakozi bacu ntahantu bikimanitse.”

Munyaneza avuga ariko ko mu masaha ya mugitondo ngo hari amakuru yumvise ko hari imodoka zigifite ibyo birango ariko ngo atari nyinshi.

Gutora kubari hanze y’u Rwanda byasojwe uyu munsi tariki 3 kanama 2017 mu bihugu bitandukanye bibamo abanyarwanda ndetse benshi bakaba bishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza, kuko uko byari biteganijwe ariko byagenze mu duce twose tw’Isi twari duteganijwe kuberamo amatora.

Kubari mu Rwanda , igikorwa cyo gutora giteganijwe tariki 4 kanama 2017 , ndetse imyiteguro irarimbanije ahazabera iki gikorwa harimbishijwe ku buryo wakeka ko harabera ibirori by’ubukwe.

Abakandida bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repulika y’u Rwanda ni ‘Umukandida wigenga’ Mpayimana Phillipe , Paul Kagame uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger