AmakuruAmakuru ashushye

Ne-Yo na Meddy mu byamamare bizitabira umuhango wo #Kwitaizina

Mu Rwanda hateganyijwe umuhango ukomeye wo kwita izina abana b’Ingagi, uteganwa kuba ku italiki ya 6 Nzeri 2019.

Uyu muhango uzitabirwa n’Abanyarwanda baturitse hirya no hino, abayobozi ndetse n’inshuti z’u Rwanda zitandukanye ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Bimenyerewe ko mu gihe uyu muhango uri gukorwa, haba hatumiwe ibyamamare bitandukanye cyane cyane muri muzika bifasha abitabiriye gususuruka no kwidagadura kugira barusheho kugubwa neza no kuryoherwa n’igikorwa muri rusange.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 20 Kanama 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kibinyujije ku rubuga rwa Twitter, cyameje ko umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ari mu bazitabira uyu muhango.

Uretse Meddy kandi icyamamare mu muziki wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Ne-Yo, nawe ari mu bazasusurutsa imbaga yabitabiriye ibi birori aho azaba ari guhuza imbaraga na Meddy ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Shaffer Chimere Smith wamenyekanye nka Ne-Yo mu muziki,ni umuririmbyi, umwanditsi, umukinnyi wa filime akaba n’umubyinnyi mu mbyino zigezweho umaze gushyira hanze Album zitandukanye zakunzwe cyane zirimo: Good man, Becouse of you, Year of the Gentleman n’izindi.

Uretse aba bahanzi kandi RDB yemeje ko uwitwa Tony Adams wahoze ari umukinnyi mu ikipe ya Arsenal ndetse na Louis van Gaal wahoze ari umutoza w’Ikipe y’igihugu cya Dutch wanatoje ikipe ya Manchester United imyaka itatu yose nabo bari mu bazita abana b’Ingagi amazina.

U Rwanda rufitanye amaseserano n’ikipe ya Arsenal mu gikorwa cyo guteza imbere no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda,mu cyiswe #Visit Rwanda. Tony Adams azaza ku ruhande rw’aya masezerano nk’Ambasaderi wa Arsenal mu Rwanda.

Tony Adams wahoze akinira Arsenal nawe azita izina
Louis Van Gaal watoje Manchester United nawe azita izina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger