AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Ne-Yo , Meddy, Naomi Campbell, Sherrie Silver n’ibindi byamamare bise izina abana b’Ingagi (AMAFOTO)

Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda, abi byamamare bingerizitangukanye  bavuye ku isi biyongera ku mubare munini w’abashyitsi baza mu muhango wo Kwita Izina.

Uretse abayobozi b’ibigo bikomeye n’imiryango mpuzamahanga batumirwa mu muhango wo Kwita Izina, hari abandi bazwi mu mikino. imyidagaduro, no mu bikorwa  bitandukanye.

Ibihumbi by’Abanyarwanda bifatanyije n’abanyamahanga baturutse mu bice bitandukanye by’Isi mu muhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Nzeri 2019.

Muri uyu mwaka wa 2019, hari ibyamamare ku rwego rw’isi bbyari muri uyu muhango wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi barimo umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo uzanaririmba mu gitaramo kizaba ku wa 07 Nzeri 2019, Louis Van Gaal watoje ikipe ya Manchester United na FC Barcelona, umunyamideri n’umukinnyi wa filimi w’umwongereza Naomi Campbell, Umuhanzi w’umunyarwanda  Meddy, Umubyinnyikazi uvuka mu Rwanda umaze kuba ikirangire ku Isi hose  Cherrie Silver n’abandi banyuranye.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangizwa mu 2005, abana b’ingagi 281 bamaze guhabwa amazina. Muri uyu mwaka uuy muhango wabaga ku nshuro ya 15, Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango itandukanye irimo ; Amahoro, Umubano, Hirwa, Igisha, Isimbi, Muhoza, Kwitonda, Sabyinyo, Susa, Pablo, Kuryama, Mafunzo, Kureba, Musirikali na Ntambara.

Itsinda rya Mbere  n’amazina bahaye ingagi:

  • Jeremy Jauncey: Yise ingagi izina ‘Ingando’
  • Madeleine Nyiratuza: Yise ingagi izina ‘Isanzure’
  • Ron Adams: Yise ingagi izina ‘Igihango’
  • Tony Adams: Yise ingagi izina ‘ Sura u Rwanda’
  •  Niklas Adalberth: Yise ingagi izina ‘ Irembo’

Itsinda rya kabiri ryise abana b’ingagi  amazina akurikira

  • Meddy: Yise ingagi izina ‘Inkoramutima’
  •  Otara Gunewardene: Yise ingagi izina ‘Kira’
  •  Louis Van Gaal: Yise ingagi izina ‘Indongozi’
  •  Hailemariam Desalegn Boshe: Yise ingagi izina ‘Umukuru’
  • Donovan: Yise ingagi izina ‘Intego’

Itsinda rya gatatu ryise abana b’ingagi  amazina akurikira 

  • RH Princess Basma Bint Ali: Yise ingagi izina ‘Uhiriwe’
  •  Dam Emmanuel Niringiyimana: Yise ingagi izina ‘Nimugwire mu Rwanda’
  • Dame Louise Martin & Patricia Scotland: Yise ingagi izina ‘Uruti Nazirian’
  •  Paul Milton & Luke Bailes: Yise ingagi izina ‘Inararibonye’
  •  Naomi Campbell: Yise ingagi izina ‘Intarutwa’

Itsinda rya Kane ryise abana b’ingagi  amazina akurikira

  • Areruya Joseph: Yise ingagi izina ‘Inganji’
  • Marco Lambertini : Yise ingagi izina ‘Ikirenga’
  • Sherrie Silver: Yise ingagi izina ‘Ibirori’
  • Anthony Nzuki: Yise ingagi izina ‘Karame’
  • Dr Wilfred David Kiboro : Yise ingagi izina ‘Ituze’

Itsinda rya Gatanu ryise abana b’ingagi  amazina akurikira

  •  Jean Nepomuscene Musekura: Yise ingagi izina ‘Bisoke’
  •  Karen Chalya: Yise ingagi izina ‘Umwihariko’
  •  Amina Mohammed: Yise ingagi izina ‘Ingoga’
  • Robert Twibaze: Yise ingagi izina ‘Inzobere’
  •  Ne-Yo yise ingagi izina ‘Biracyaza’

IBYO WAMENYA KU BISE AMAZINA  ABANA B’INGAGI KU NSHURO YA 15

-  Hailemariam Desalegn Boshe: Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Ku buyobozi bwe yabagariye ubucuti bw’igihugu cye n’u Rwanda ku buryo umubano w’impande zombi washinze imizi.

-  Amina Mohammed: Ni Umunyamabanga Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye. Yahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije muri Guverinoma ya Nigeria aho ashimwa kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya iyangirika ry’ikirere no kwita ku mutungo kamere mu iterambere rirambye.

-  Paul Milton & Luke Bailes: Ni we washinze Milton Group yubatse Singita Kwitonda Lodge ifasha abashoramari Paul Tudor Jones na Anders Povlsen. 
Milton akora mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse amaze imyaka itanu akorana n’u Rwanda. Uyu mugabo washinze akaba anayobora Singita, Luke Bailes, amaze imyaka myinshi ashyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane wa Afurika.

-  RH Princess Basma Bint Ali:Ni umuvugizi mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’ubuhinzi muri Jordanie. Yashinze imiryango myinshi itegamiye kuri Leta irimo Royal Botanic Garden of Jordan (RBG) na Royal Marine Conservation Society of Jordan.

-  Dame Louise Martin, DBE: Ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino ihuza Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth). Uyu mugore yahoze ari umukinnyi, ni umuhanga mu by’imirire ndetse yanabaye umurezi.

-  Tony Adams: Ni icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru, yamenyekanye akinira Arsenal FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza (The Three Lions) yahamagawemo inshuro 66, aho amakipe yombi yayabereye kapiteni.
Tony Adams w’imyaka 52 yakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14. Mu myaka 22 yamaze muri Arsenal FC yatwaye ibikombe 13 maze yubakirwa ikibumbano hanze ya Emirates Stadium.

-  Ron Adams: Ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda. Ni we wa mbere wahawe guhagararira iki gihugu mu Rwanda, ufite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

-  Niklas Adalberth: Ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, ndetse yatangije Umuryango w’Abanya- Suède ufasha ba rwiyemezamirimo, Norrsken.

-  Jeremy Jauncey:Yashinze ndetse anayobora Ikigo gishinzwe ibyo kwamamaza kizwi nka Beautiful Destinations.

-  Otara Gunewardene: Ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Sri Lanka ndetse akaba akora n’ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.

-  Ronan Donovan: Gafotozi wa Shene ya Televiziyo y’Abanyamerika, National Geographic. Anatunganya filime.

-  Louis Van Gaal: Uyu Muholandi yabaye umukinnyi ndetse anatoza amakipe atandukanye. Uyu mugabo w’imyaka 68 yatoje amakipe akomeye arimo AZ Alkmaar, Bayern Munich, Ajax Amsterdam, FC Barcelona, Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi na Manchester United.

-  Naomi Campbell: Uyu munyamideli ukomoka mu Bwongereza, ni 
umukinnyi wa filime ndetse akaba na rwiyemezamirimo ukomeye.

-  Sherrie Silver: Umubyinnyi w’icyamamare wazamuye izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iya Child Gambino; iyi yaherewe igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu bitangwa na MTV VMA Award.

-  Marco Lambertini: Ni Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cyo kwita ku bidukikije (WWF).

-  Shaffer Chimere Smith: Uyu benshi bamuzi ku mazina ya Ne-Yo akoresha mu muziki. Ne-Yo ni Umunyamerika ufatanya ubuhanzi, kubyina, kwandika indirimbo, gutunganya indirimbo, gukina film no kubyina.

Ne-Yo wageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ategerejwe mu gitaramo gikomeye cya “Kwita Izina Concert’’ kizabera muri Kigali Arena ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2019.

Ne-Yo w’imyaka 39 ubusanzwe yitwa Shaffer Chimere Smith uretse kuririmba, yandikira bagenzi be indirimbo, akazitunganya ndetse akanabyina.

-  Ngabo Médard Jobert: Ni umuhanzi uri mu Banyarwanda bagezweho mu bakora umuziki. Ari mu byamamare byatumiwe mu muhango wo Kwita Izina.

-  Emmanuel Niringiyimana: Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu Karere ka Karongi. Izina rye ryazamuwe n’igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi (7Km) wenyine abyibwirije.

-  Anthony Nzuki: Ayobora abarinda Pariki mu Akagera,

-  Madeleine Nyiratuza:Ashinzwe Agashami k’Iterambere muri UNDP Rwanda. Ni we unahagarariye ibikorwa byo kubungabunga Ishyamba rya Gishwati.

-  Areruya Joseph: Ni umukinnyi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku magare. Uyu musore w’imyaka 23 bakunda kwita Kimasa avuka mu Karere ka Kayonza.

Yakuriye muri Les Amis Sportifs y’I Rwamagana iterwa inkunga na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque, mbere yo kubengukwa na Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo aho yavuye yerekeza mu Ikipe ya Delko-Marseille-Province yo mu Bufaransa.

Areruya yegukanye Tour du Rwanda 2017. Yatowe nk’umukinnyi w’Umunyafurika wa 2018 mu mwaka wamuhiriye kuko yanatwayemo La Tropicale Amissa Bongo yabaye muri Mutarama 2018.

Yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere wo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wasiganwe mu irushanwa ry’amagare rya Paris-Roubaix, rimwe mu masiganwa akomeye muri uyu mukino.

-  Dr Wilfred David Kiboro : Ni Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu Kigo cy’Abanyakenya, Nation Media Group ‘NMG’ kiri mu bikomeye mu bijyanye n’itangazamakuru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Uyu mugabo w’imyaka 75 ari mu bubashywe cyane mu itangazamakuru n’ishoramari rya Kenya. NMG ifite ibitangazamakuru bikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda.

 

umunyabigwi muri ruhago Tony Adams wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza

 

Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bitabiriye uyu muhango
Areruya Joseph: Ni umukinnyi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku magare. Uyu musore w’imyaka 23 bakunda kwita Kimasa avuka mu Karere ka Kayonza.

 

Amazina 25 yahawe abana b’ingagi ku nshuro ya 15

 

Emmanuel Niringiyimana: Uyu musore w’imyaka 23 avuka mu Karere ka Karongi. Izina rye ryazamuwe n’igikorwa kidasanzwe cyo gukora umuhanda ureshya na kilometero zirindwi (7Km) wenyine abyibwirije.
Ngabo Médard Jobert: Ni umuhanzi uri mu Banyarwanda bagezweho mu bakora umuziki. Ari mu byamamare byatumiwe mu muhango wo Kwita Izina.

Naomi Campbell: Uyu munyamideli ukomoka mu Bwongereza, ni umukinnyi wa filime ndetse akaba na rwiyemezamirimo ukomeye.

Sherrie Silver: Umubyinnyi w’icyamamare wazamuye izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Yagaragaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iya Child Gambino; iyi yaherewe igihembo cy’umubyinnyi mwiza mu bitangwa na MTV VMA Award.
Hailemariam Desalegn Boshe: Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Ku buyobozi bwe yabagariye ubucuti bw’igihugu cye n’u Rwanda ku buryo umubano w’impande zombi washinze imizi.

Shaffer Chimere Smith: Uyu benshi bamuzi ku mazina ya Ne-Yo akoresha mu muziki. Ne-Yo ni Umunyamerika ufatanya ubuhanzi, kubyina, kwandika indirimbo, gutunganya indirimbo, gukina film no kubyina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger