Imikino

“Ndumva ndimo koroherwa”-Sugira Ernest

Nyuma yo kubagwa ku ncuro ya kabiri, Sugira Ernest Rutahizamu wa APR FC akaba n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi atangaza ko yatangiye koroherwa, agahera ko ashima ubuyobozi bwa APR FC budahwema kumwitaho.

Sugira Ernest uri mu Buhinde, yabagiwe mu bitaro bya” Medanta the medecity hospital” biherereye mu murwa mukuru NewDelhi. Uyu mukinnyi yavunitse mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, ubwo yari mu myitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi yahataniraga itike y’igikombe cya CHAN, bakaba baragombaga guhura na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, u Rwanda rukaza kuwutsinda ku bitego 2-0.

Iyi mvune ya Sugira imaze igihe kirekire kuko yabanje kujya kwivuza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, gusa ubushobozi bw’ibi bitaro bwo kuba byamuvura bwabaye buke bityo ubuyobozi bwa APR FC buhitamo kumwohereza mu Buhinde.

Nyuma yo kongera kubagwa, Sugira Ernest atangaza ko yumva atangiye koroherwa gusa ngo ntabwo arabwirwa igihe agomba kugarukira I Kigali.

Yagize ati” ndumva ndimo koroherwa, ndashima Imana ko operation yagenze mesa. Bambwiye ko nzamara amezi atatu ngendera ku mbago”.

Sugira kandi ashimira ubuyobozi bwa APR FC budahwema kumwitaho.

“Ndashimira abayobozi b’ikipe yanjye APR FC kuba muri iki gihe cyose maze ndwaya bakomeje kunyitaho, gusa sindamenya igihe nzagarukira mu Rwanda.”

Sugira Ernest ufite imvune kuva muri Kanama 2017.

Uyu mukinnyi yaguzwe n’ikipe ya APR FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2017/2018, aka yarageze mu Buhinde tariki 28 Gashyantare 2018, aho byari byitezwe ko abaganga bazareba ikibazo afite mu kuguru kw’ibumoso bakabona gufata icyemezo. Nyuma yo kubona ko imvune ye itakize neza bafashe icyemezo cyo kongera kumubaga aho yabazwe kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018.

N’ubwo bamwe barwaye, APR FC yo ikomeje kwitegura umukino mpuzamahanga wo kwishyura izakina na Djoliba mu mpera z’icyumweru gitaha. APR ikaba iribukore imyitozo uyu munsi saa tatu 09H00 kuri sitade ya Kihali i Nyamirambo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger