AmakuruImikino

Ndoli Jean Claude yavuze ku marozi yashinjwe gukoresha aroga Police FC

Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude, yavuze ku marozi yashinjwe gukoresha ikipe ye ikina na Police FC, avuga ko ibyo yakoze bitari ukuroga ahubwo ko byari ukwica mu mutwe (Mind game) abakinnyi ba Police FC

Ejo ku wa Mbere ni bwo Police FC yaguye miswi na Gorilla FC 0-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’uyu mukino, Ndoli Jean Claude yagaragaye hari ibintu anyanyagiza imbere y’izamu rye asa n’uca umurongo, mbere yo kuhasiga ikintu cy’igisashe abenshi baketse ko ibyo bintu byari bipfunyitsemo.

Ku mbuga nkoranyambaga abenshi mu babonye amashusho bashinje umunyezamu Ndoli gukoresha amarozi izuba riva, bamwe bati: “Ndoli ashaje aroga”.

Uyu munyezamu aganira n’abanyamakuru, yavuze ko ibyo yakoraga bitari amarozi ko ahubwo yari agambiriye kwica mu mutwe (mind game) ikipe ya Police FC bari bahanganye.

Ati: “Iriya ni mind game, ni mind game iriya, ni ukwica umuntu mu mutwe. Nta kintu nashyizemo nta cyari kirimo, kwica umuntu mu mutwe (mind game) birakora, uzareba iyo turi mu kibuga tuba dutukana, kandi ugatuka inshuti yawe ariko muvuye mu kibuga, biba birangiye.”

N’ubwo yavuze ko ntacyari kirimo, mu mashusho bigaragara ko hari ibintu yanyanyagije mu izamu rye yari arinze, ndetse n’icyo yari abibitsemo cyagaragaraga kuko yakijugunye mu kibuga.

Ndoli Jean Claude yavuzweho amarozi mu gihe yigeze gutangaza ko ari yo yamushwanishije na Ndayishimiye Eric ’Bakame’ bombi bagikinira APR FC, kuri ubu bakaba batagicana uwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger