AmakuruImyidagaduro

Ndimbati yavuze uko abanye n’abana yabyaranye ya Fridaus nyuma yo gufungurwa

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati uherutse gufungurwa nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa no kumusindisha, yasobanuye umubano we n’abana b’impanga yabyaranye na nyina ubabyara.

Ndimbati utazibagirwa itariki 29 Nzeri 2022 ubwo yagirwaga umwere ku byaha yari amaze amezi umunani afungiye, nyuma yuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubuze ibimenyetso bimuhamya ibyaha, agiye kumara amezi abiri ari hanze.

Umugore witwa Kabahizi Fridaus byavugwaga ko yasambanyijwe na Ndimbati ataruzuza imyaka y’ubukure ndetse ngo abanje no kumusindisha, basanzwe bafitanye abana babiri b’impanga z’abakobwa.

Uyu mukinnyi wa film umaze kubaka izina mu Rwanda, mu miburanire ye ntiyahakanaga ko yaryamanye n’uyu mugore ndetse akemera bariya bana babyaranye, aho yanigeze no gusaba Urukiko kumurekura kugira ngo ajye kwita kuri izi mpanga.

Mu kiganiro yagiranye na Yago TV, yavuze ko aba bana be bameze neza, ati “N’ejo twaravuganye, bazi kuvuga rwose bamenye kuvuga. Mu minsi ishize mperutse kujya kubareba ubwo n’ejo twaravuganye bameze neza.”

Ndimbati avuga ko aba bana be abakunda bidasanzwe, ati “N’ubu nabahamagara bakabumva, abana banjye ejo twaravuganye.”

Uwihoreye J.Bosco wamenyekanye nka Ndimbati

Abana b’impanga Ndimbati yabyaranye na Fridaus
Twitter
WhatsApp
FbMessenger