Ndikumana Katauti watabarutse arashyingurwa kuri uyu mugoroba
Umunyarwanda wagacishijeho mu bihe byatambutse muri ruhago ya hano mu Rwanda Ndikumana Katouti yanyuze mumakipe menshi akomeye, akaba yari numutoza w’ungirije muri Rayonsport arashyingurwa mu irimbi ryinyamirambo kuri uyu mugoroba nyuma yurupfu rwe rutunguranye.
Mu kiganiro Minani Hemed umwe mu bakuriye abafana b’Amavubi ndetse yari inshuti ikomeye ya Katauti yagiranye na Rwandamagazine.com yahamije ko mu idini ya Islam barara bashyinguye umuntu wapfuye ngo kereka iyo hari umwe mu bo mu muryango we usabyeko bitakubahirizwa.
Mu idii rya Islam amuntu ashobora kudashyingurwa kumusi yapfuyeho mugihe haba hari umwe wo mu muryango we ubisabye ari kure , icyo cyifuzo kirubahirizwa, nta cyaha kiba gikozwe. Nkigihe nanone haboneka umuntu washakaga kumusezeraho bwanyuma ariko akaba ari kure, nabwo birubahirizwa.
Gusezera kuri Katauti biraba saa sita ku Musigiti wo kwa Kadafi, ashyingurwe saa cyenda z’umugoroba mu irimbi ryo mu Rugarama aho abayisilamu bashyingura i Nyamirambo. Mu Nyakabanda aho Katauti yari atuye niho hakomereza ikiriyo hafi y’Akagali ka Nyakabanda.
Kataouti yashakanye na Oprah nyuma baza gutandukana , Oprah yishakira undi mugabo