AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ndayishimiye Eric Bakame yongeye kubona akazi nyuma y’amezi 5 ari mu bushomeri

Umuzamu w’Umunyarwanda, Ndayishimiye Eric Bakame yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya AFC Leopards izwiho guhangana cyane na Gor Mahia, nyuma y’amezi atanu nta kipe agira.

Bakame wamaze gusinyira iyi kipe, nta kazi yari afite kuva muri Kamena uyu mwaka nyuma yo guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bumushinja kugambanira ikipe no kumena amabanga yayo.

Mu gitondo cyo ku wa gatatu ni ho uyu mukinnyi wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi. Mbere y’uko ahaguruka, yari yatangaje ko yari yamaze kumvikana n’iyi kipe ku kigero cya 80% bityo ko ari utuntu duto twari dusigaye kunozwa.

Bakame w’imyaka 30 y’amavuko agomba kurwanira umwanya n’abazamu babiri AFC Leopards yari isanganwe, barimo Ezekiel Owade na Jairus Adira.

Uretse Bakame, iyi kipe izwi ku kazina ka Ingwe iheruka no gusinyisha Umunya Zambia hadreck Chimanya ukina hagati mu kibuga, ikaba inakomeje kwirukanka kuri rutahizamu witwa Michelle Katsvairo ukina nk’intizanyo ya Kaizer Chiefs muri Singida United yo muri Tanzania.

Aba bakinnyi bose AFC Leopards iri kubasinyisha mu rwego rwo kureba niba yakwigarurira ikuzo muri shampiyona ya Kenya iheruka kwegukana mu myaka 21 ishize. Ni nyuma yo kwigaranzurwa na Gor Mahia basanzwe bazirana urunuka.

Bakame wagiye muri Kenya yiyongereye ku bandi Banyarwanda bakina muri iki gihugu, barimo Jacques Tuyisenge, Mico Justin, Mugabo Gabriel, Kayumba Soter, Muzerwa Amin na Mvuyekure Emery.

Bakame ashyira umukono ku masezerano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger