Ndayishimiye Eric Bakame na we yerekeje muri shampiyona ya Kenya
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports yahagurutse I Kigali yerekeza I Nairobi muri Kenya aho yagiye gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri iki gihugu.
Uyu muzamu ufatwa na benshi nk’uwa mbere mu Rwanda yataye ikuzo yari afite muri Rayon Sports, ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhagarikaga muri Kamena bumushinja kugambanira ikipe ndetse no kumena amwe mu mabanga yayo.
Bakame wari udafite ikipe akinira kugeza magingo aya yahagurutse I Kigali nyuma yo guhabwa ibyangombwa bimwemerera kujya gukina mu yandi makipe n’ikipe ya Rayon Sports.
Ndayishimiye Eric Bakame agiye kwerekeza muri iyi kipe nyuma y’ibyumweru birenga bibiri yari amaze ari mu biganiro n’iyi kipe isanzwe izwiho guhangana cyane na Gor Mahia.
Bakame witezweho kwiyongera ku bandi banyarwanda benshi bakina muri Kenya, avuga ko ibye na AFC Leopards bisa n’aho byarangiye ku kigereranyo cya 80%.
Ati” Nabonye ikipe kandi twarumvikanye. Ibiganiro byararangiye. Ndi umukinnyi wa AFC Leopards ku kigero cya 80%. Nari naratindijwe no kubona ibyangombwa bindekura muri Rayon Sports ariko nari maze ibyumweru bibiri twarumvikanye.”
Ndayishimiye Eric Bakame agiye kwiyongera ku bandi banyarwanda bakina muri shampiyona ya Kenya, barimo Jacques Tuyisenge umaze igihe kirekire akinira Gor Mahia, Mico Justin ukinira Sofapaka, Kayumba Soter Ukinira Sofapaka, Muzerwa Amini na Mvuyekure Emery bakina muri Tusker ndetse na Mugabo Gabriel uheruka gusinyira ikipe ya KCB.