Ndayishimiye Bakame ushinjwa kugambanira Rayon Sports yahagaritswe
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahagaritswe muri iyi kipe igihe kitazwi nyuma y’amajwi yasakaye ku munsi w’ejo hashize y’ikiganiro Ndayishimiye Eric bakunda kwita Bakame yagiranaga n’undi muntu cyatumye ashinjwa kuyigambanira.
Ni imwe mu myanzuro yavuye mu nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018. Ni inama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Amakuru yizewe avuga ko mu myanzuro yafashwe harimo ko Bakame ahagarikwa mu gihe kitazwi mu ikipe ndetse agahita ashyikirizwa ibaruwa imuhagarika.
Kugambanira ikipe no guta akazi nta mpamvu niyo makosa yatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarika Ndayishimiye Eric Bakame. Undi wahagaritswe ni Djemba usanzwe ari Kit Manager w’iyi kipe. Ntwari Ibrahim Djemba yahagaritswe ibyumweru 2 mu gihe na we ngo agikorwaho iperereza.
Djemba we icyo azira cyane ni ubugambanyi bikekwa ko yaba yarakoreye ikipe ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo n’Amagaju FC. Umwe mu bantu ba hafi wa w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko uwo munsi yari yabwiriye abakinnyi mu rwambariro ko bajya mu kibuga ariko bakaba bari butsindwe igitego 1.
Mbere y’umukino w’ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatanu, wahuje Rayon Sports na Musanze FC bikanga 0-0, hasakaye amajwi ya Bakame aganira n’undi muntu kuri Telefone .
Muri ayo majwi, Bakame yumvikana avuga ko atiri bujye ku mukino wa Musanze FC kuko ngo atari kujya ku mukino azi neza ko Rayon Sports iri butsindwe, nyuma y’uwo yari yatsinzwemo n’Amagaju 2-1 kuri Stade Amahoro.
Yavugaga ko Rayon Sports nitsindwa, umutoza azahita akubitwa n’abafana b’i Musanze bafana Rayon Sports kuko ngo ntamufana wari guturuka i Kigali. Uwo baganiraga yabwiraga Bakame ko yamenye ko umutoza w’Amagaju yari yafashijwe na Djemba (kit manager wa Rayon Sports ) ko ariwe wamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugira ngo Rayon Sports itsindwe. Ni ibintu na Bakame yahise amuhamiriza.
Muri icyo kiganiro, Bakame akomeza avuga ko azongera gushyira imbaraga mu ikipe ari uko umutoza Minnaert amaze kugenda ndetse ko natagenda ikipe izagera ku mwanya wa 8.
Hari aho agira ati ” Ejo nibadusekura, bizahita bikemuka ndabizi. …Ugira ngo se ejo muzivana hariya ?…Hariya ntiwapfa kuhava…Bisaba kuba wateguye…”
Ku wa Gatatu tariki 6 Kamena 2018, Mu nama y’igitaraganya yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, abakinnyi , abatoza ndetse n’abahagarariye abafana , haganiriwe ku bibazo bimaze iminsi biri mu ikipe, hemezwa ko byose bikemuka vuba ndetse umutoza bamuha iminsi 30 yo kwisubiraho bitaba ibyo akirukanwa.
Ni inama yateranye nyuma y’uko hari ibaruwa yo kwirukanisha umutoza yari yasinyweho n’abakinnyi 20 ba Rayon Sports ariko bamwe bakemeza ko bayisinyishijwe batazi neza ibiyerekeye.
Muri Nyakanga 2013 nibwo Bakame yerekeje muri Rayon Sports asinyemo imyaka 2 yagiye yongerwa. Yari avuye muri APR FC aho atari akibona umwanya kuko Ndoli Jean Claude ariwe wari umunyezamu ubanzamo muri iyo kipe icyo gihe.
Bakame yagiye muri APR FC avuye mu ikipe ya Atraco FC yavuyemo muri 2009. Kuva mu mwaka w’2007 Bakame yagiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ni na kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu.
Src:Rwandamagazine