Ndayisaba Olivier wari umaze imyaka 7 muri Musanze FC yasinye muri SC Kiyovu
Ndayisaba Olivier wari umunyezamu wa Musanze FC yari amazemo imyaka 7 , yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu SC.
Ndayisaba Olivier usanzwe avukana na Mico Justin ukina hagati muri Police FC, aje kuziba icyuho cya Ndoli Jean Claude babisikanye ajya muri Musanze FC.
Iyi kipe yasinyishije undi mukinnyi witwa Tuyishime Benjamin wari rutahizamu muri Marines FC nawe wasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamara ari umukinnyi wambara umweru n’icyatsi.
Kiyovu Sport yatakaje abakinnyi bari basanzwe babanzamo gusa muri gahunda y’iyi kipe yo kwiyubaka ifite gahunda yo kuzana umutoza uzava hanze y’u Rwanda.