Ndanda nyuma yo kubyarana abana babiri na Anita Pendo, yatangaje ko batagikundana
Nizeyimana Alphonse Ndanda ukinira ikipe ya As Kigali yatangaje ko nta rukundo rukiri hagati ye na Anita Pendo wamamaye cyane nk’umushyushya rugamba ndetse n’umunyamakuru wa RBA, nyuma y’uko aba bombi babyaranye abana babiri Tiran na Ryan.
Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Anita na Ndanda bakundana, baje kubigaragaza ubwo bibarukaga umwana wabo w’imfura. Nyuma yo kubyara uyu mwana hari amakuru yatangiye gucaracara avuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi ariko hakabura gihamya.
Anitha yaje gutangaza ko atwite inda y’umwana wa kabiri abantu batangira kumutaramiraho bamushinja kubyara indahekana ariko we akababwira ko nta we azatakira ngo amufashe kurera abana be ndetse na Ndanda yabwiye itangazamakuru ko ari ibintu bakoze babyumvikanyeho kuko bakundana.
Ndanda yaje guhishura ko burya kuvuga ko akundana na Anita rwari urwiyererutso kubera ko yabivugaga kugirango hatandikwa inkuru nyinshi kuri Anita kandi atwite, ngo yabikoze arengera ubuzima bw’umwana, bityo ko nta rukundo ruri hagati yabo ndetse batanakibana kuko we aba Kacyiru undi akaba i Nyamirambo.
Akomeza avuga ko ikimuhuje na Anita Pendo ari abana babyaranye Tiran na Ryan ko nta kindi kimuhuje na Anita. Ndanda yatangaje ko yatangiye ubuzima bwe bushya butarimo Anita Pendo ndetse anahamya ko Anita na we yatangiye ubuzima bwe bushya bityo ko abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga badakwiye kongera kumubaza ibya Anita.
Yanditse agira ati: ” Amaso yanjye ari kuri Tiran na Ryan ibindi abantu bibwira nibyo bibeshyera sibyo,abambaza ibijyanye na mama wabo murekere aho ndabasabye, abanyandikira babimbaza ukuri kwabyo ni uko ntabana nawe ntuye Kacyiru agatura Remera, mfite ubuzima bwanjye na we akagira ubwe bityo ndumva ndi munzira zanjye no kumenya ejo hazaza hanjye n’abana banjye,Tiran na Ryan”
Anita na we abicishije kuri Instagram, yashyizeho ubutumwa busa naho bufite aho buhuriye no gutandukana kwabo kuko yavuze ko umunsi umwe abantu bazatandukana bagakumbura ibiganiro bagiranaga ndetse abana babona n’amafoto yabo bakabaza bati ‘bariya ni bande’ .