Ndakeka Polisi yarashatse gutubura amafaranga_P. Kagame kuri Camera zo ku muhanda
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’abayobozi muri Polisi y’u Rwanda, akabasaba gukemura ibibazo bya Camera n’ibyapa byo ku muhanda bimaze iminsi biteze impaka mu batwara ibinyabiziga.
Ni nyuma y’impaka zimaze iminsi zivugwa ku bijyanye n’ibihano by’amande bicibwa abatwara ibinyabiziga kubera umuvuduko mwinshi, aho abatwara ibinyabiziga binubira kwandikirwa iyo barengeje umuvuduko w’ibilometero 40 ku isaha (40km/h) kandi ibyapa bigaragaza ko bagomba gutwarira k’utarenze 60km/h.
Perezida Kagame ubwo yari mu muhango wo guhemba abasora bahize abandi wabaye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yasabye Polisi y’u Rwanda gukemura biriya bibazo.
Perezida Kagame akomoza ku bamaze iminsi binuba, yagize ati: “Baravuga ngo nta wuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometero nka 40 ku isaha. Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.
Ati: “Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [kuringanyiza].”
Perezida Kagame yanakomoje ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.