AmakuruImikino

NBAFinals 2018: Golden State Warriors yegukanye igikombe cya shampiyona isuzuguye cyane Cleveland Cavaliers – AMAFOTO

Kevin Durant, Stephen Curry na bagenzi be bakinana Golden State Warriors batwaye igikombe cya NBA batsinze  Cleveland Cavaliers  imikino 4 bikurikiranya ni ukuvuga 4-0  bituma begukana igikombe cya 3 mu myaka ine bageze kuri Final.

Mu mukino wari uwakane mu mikino irindwi bagombaga gukina Golden State Warriors yatsinze Cleveland Cavaliers amanota 108 kuri 85 maze  ihita yegukana igikombe kuko ariyo yari imaze gutsinda imikino myinshi. Stephen Curry yatsinze amanota 37 wenyine na rebounds 6 , imipira ivamo amanota 3,  mugenzi we Kevin Durant atsinda amanota 20  , 12 rebounds n’imipira ivamo amanota 10 .  naho Andre Iguodala atsinda 11 mu gihe ku ruhande rwa Cavaliers, LeBron James nk’ibisanzwe ariwe watsinze menshi, yinjije 20 akurikiwe na Kevin Love winjije 13.

Muri uyu mukino, Cleveland Cavaliers yari mu rugo imbere y’abafana basuzuguwe bikomeye kuko itigeze ibasha gutsinda n’agace kamwe; aka mbere ikaba yagatsinzwe ku manota 34-25, aka kabiri karangira zinganya 27-27, aka gatatu igatsindwa 25-13 naho aka kane igatsindwa 22 kuri 20. Gutsindwa imikino ine yikurikiranya ku ikpe yageze ku mukino wa nyuma byaherukaga mu 2007 icyo gihe byakorewe Cavaliers yatsinzwe imikino ine ku busa na San Antonio Spurs.

Gutwara iki gikombe byatumye Golden State Warriors igira ibikombe  bitandatu yegukanye kuva ibayeho nubwo mbere yitwaga Philadelphia cg San Francisco, ikaba iza ku inyuma ya  Boston Celtics ifite ibikombe 17 na Los Angeles Lakers yahoze yitwa Minneapolis, ifite ibikombe 16.

Kevin Durant ni we wabaye umukinnyi witwaye neza (MVP) inshuro ya kabiri yikurikiranya

Stephen Curry yihanganisha Libron James utarahiriwe n’imikino ya nyuma yuyu mwaka

Thompson
Stephen Curry
Steven Curry na Kevin Durant bashimira amateka bakomeje gukora

Twitter
WhatsApp
FbMessenger