AmakuruImyidagaduro

Navio yahakanye amakuru amushinja kurwanira n’umukobwa mu kabari

Umuhanzi ukomeye wo muri Uganda Daniel Lubwama Kigozi  wamamaye muri muzika ku izina rya Navio, arashinjwa kurwanira n’umukobwa mu kabari  gaherereye mu gace ka Kololo, mu Mujyi wa Kampala n’ubwo uyu muhanzi atera utwatsi aya makuru.

Navio avuga ko amakuru ahamya ko yarwaniye muri aka kabare kazwi nka‘Wave Louge’ atariyo kuko ubwumvikane buke yagiranye n’umukobwa wakanyweragamo butagakwiye kwitirirwa imirwano.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda cyaricyatangaje ko Navio yahutaje Carol wiga muri Kaminuza  ya Makerere, by’umwihariko ntiyamusaba imbabazi, ubushyamirane butangira gutyo batangira guhatana amagambo arimo intonganya.

Navio avuga ko nubwo habayeho ibi byose, atigeze agerageza gufatana mu mashati n’uwo mukobwa uretse kuba asa n’uwamwigijeyo ubwo yari amwimye inzira kubera ko Coral yasaga n’umaze guhaga.

Ati “bari bamfungiye inzira, bari ku rugero rurenze rw’ubusinzi, twarashwanye byoroshye ntabwo narwanye mu kabari “.

Makuru y’uku kutumvikana hagati ya Navio na Coral, avuga ko Navio ariwe wabanje kumuhutaza ashaka kubona inzira, bigatera uwo mukobwa uburakari avuga ko Navio amusuzuguye kandi ari kwisengerera atangira gushaka kurwana nawe afatwa n’umurinzi w’uyu muhanzi witwa Billy.

Carol wari kumwe n’abantu batandatu barimo abasore babiri, ngo bahise bagaba igitero kuri Navio bamuhata ibitutsi, bamushinja guhutaza mugenzi wabo ndetse akanga no kumusaba imbabazi.

Nubwo Navio atera utwatsi amakuru amushinja kurwanira mu kabari, hatangajwe ko imirwano yari imaze gututumba hagati ye n’uyu mukobwa, yahoshorojwe n’ubuyobozi.

Navio ubwo yagarukaga kuri aya makuru yamuvuzeho asa namusebya, yakomeje kwihagararaho yanga gusaba imbabazi umukobwa bagonganye kuko atigeze amukubita ikintu icyo aricyo cyose ngo bibone kwitirirwa imirwano.

Navio ni umuhanzi w’imyaka 35 y’amavuko, aririmba Hip Hop, ahagana mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye umuziki, akaba azwi ku ndirimbo nka The Chosen, Otyo, Nielewe,…

Navio yahakanye ko atigeze arwana n’umukobwa witwa Coral
Twitter
WhatsApp
FbMessenger