Amakuru ashushye

Nasty C amaze kuririmba abakobwa bamurwaniye bashaka ko batahana mu modoka

Mu gicuku  cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018 I Kigali muri Platinum Club umunya- Afurika y’Epfo Nasty C yahakoreye igitaramo cyari cyiswe  Rock Out and Party maze mu gutaha abakobwa baramurwanira bateza akavuyo bifuza ko yabatahana mu modoka yari atashyemo.

Uyu musore ukiri muto ariko ukunzwe cyane n’urubyiruko yageze ku rubyiniro muri aka kabyiniro ahagana saa munani z’ijoro , yaririmbye indirimbo ze zigiye zitandukanye ari nako abari bahaje bamufasha kuririmba bakagendana. Akimara kuririmba rero nibwo abakobwa bamwanjamye kugeza n’aho bamwe abajyanye aho bashyira imizigo mu modoka benshi bita muri butu.

Bijya gutangira rero , Nsikayesinzwe David Junior Ngcobo wamamaye nka Nasty C mu muziki hari muri Afurika y’Epfo amaze kuririmba yajyanywe kwicara aho bari bamuteguriye , bamuha ka manyinya ngo abe arasoma ndetse niko kunywa anasoma ku gutabi, akiri aho nibwo abakobwa batangiye kuhamusanga maze bakamubyinira imbere batigisa ikibuno mu gutaha rero bati ntudusiga turajyana . Abari bashinzwe gucungira umutekano  uyu muhanzi rero baretse aba bakobwa baridagadura cyane ko batari kubabuza kumubyinira kandi nubundi igitaramo cyari cyabereye mu kabyiniro.

Uyu muhanzi ageze mu gihe cyo gutaha abakobwa benshi bamwirutse inyuma abandi batonda umurongo ku modoka yari agiye kugendamo . Ntakundi byari kugenda rero kuko imodoka ari ntoya bose batari kujyamo hari n’abatwawe muri butu.

Nasty C yajyanye n’abandi bakobwa benshi barimo abakunze kugaragara mu bitaramo by’abahanzi batandukanye by’umwihariko abanyamahanga baba baje kuririmbira mu Rwanda. Uyu muhanzi , itsinda ry’abamufashaga mu gitaramo ndetse n’abo bakobwa bahise berekeza kuri hoteli. Ubwo twateguraga iy’inkuru hari amakuru yavugwaga ko n’abatabonye uko bajya mu modoka cyangwa muri butu ngo bajyane n’uyu muhanzi imodoka zaje kubafata maze basanga abandi .

Biteganyijwe ko uyu Nasty C  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu araganira n’itangazamakuru nyuma akaza kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Ubwo muri iki kiganiro aragirana n’itangazamakuru turaza kumubaza uko aba bakobwa banze ko abasiga  byaje kurangira.

Uyu muhanzi yashagawe n’abakobwa nawe arumirwa

Uyu yavugaga ati ndakwinginze dutahane

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger