AmakuruUmuziki

Nasson yavuze ku musaruro abona muri muzika anakomoza kubyo gukora indirimbo za Gospel

Umuhanzi Nasson usa nutari kugaragara cyane muri muzika nkuko byari bisanzwe mu myaka ishize yavuze ko umusaruro abona muri muzika uhagije agereranyije n’ingufu awushyiramo anakomoza ku mushinga we wo gukora indirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel).

Nasson mu myaka ya za 2011 yari mu bahanzi bakoraga cyane ndetse bakanakora indirimbo zigakundwa n’abatari bake mu gihugu, gusa magingo aya ntabwo ari kugaragara mu ruhando rwa muzika cyane, mu kiganiro gito twagiranye yavuze ko atagiye kure y’umuziki, cyane ko ngo hari n’indirimbo yitegura gushyira hanze yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda atatangaje amazina.

Nasson kandi yagarutse ku makuru yavuzwe mu minsi ishize yavugaga ko uyu musore agiye kujya akora indirimbo z’Imana gusa, aha yavuze ko atigeze avuga ko agiye gukora indirimbo za Gospel gusa ahubwo ko yavuze ko agiye kujya anyuzamo nazo akazikora.

Nasson yagize ati:” Ntabwo nigeze mvuga ko ngiye muri Gospel, ahubwo navuze ko Album yanjye iriho indirimbo zivanze, iza Gospel n’izurukundo, Mfite n’izindi ndirimbo nyinshi za Gospel ngiye gushyira hanze ariko bitavuze ko naretse no gukora indirimbo zisanzwe.”

Ku bijyanye n’uburyo umuziki we uhagaze ubu agereranyije no mu myaka ishize, Nasson yagize ati:” Njyewe imbaraga nkoresha n’umusaruro mbona birahwanye nta kibazo.”

Uyu muhanzi yanavuze ko indirimbo ye yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda arayishyira hanze, iyo ndirimbo ifitwe na Pastor P wibereye muri leta zunze ubumwe za Amerika, ngo umunsi yaje indirmbo izahita ijya hanze.

Nasson agiye kujya aririmba n’indirimbo za Gospel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger