AmakuruImyidagaduro

Naomi Campbell yishimiye guhura na Perezida Kagame nyuma y’ibirori byo Kwita Izina.

Umunyamideli ukomeye mu ruganda rw’imideli ku rwego rw’Isi  Naomi Campbell  yavuze imyato Perezida Paul Kagame, bahuye nyuma yo kuza mu Rwanda mu birori byo Kwita Izina byabaga ku nshuro ya 15 i Musanze mu ntara y’amajyaruguru.

Naomi Campbell umenyerewe mu byo kumurika imideli n’abandi, nyuma yo kwita umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’, ibirori birangiye yanahuye na Perezida Kagame aho yamuvuze ibigwi abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha.

Abinyujije ku rubuga  rwa Twitter yashimye Umukuru w’Igihugu avuga ko ari umugabo udasanzwe.

“Ibyishimo kubonana n’umushyitsi mukuru wanavuze ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Umugabo watanze ubuzima bwe mu kurinda, kurengera no guteza imbere igihugu cye n’umuryango wacyo.”

Uyu munyamideli Naomi Elaine Campbell yavutse mu 1970, ubu afite imyaka 49. Ni Umwongerezakazi ukora umurika imideli, agakina filime ndetse ni na rwiyemezamirimo. Yatangiye kwigaragaza cyane guhera mu 1980 ndetse yari umwe banyamideli batandatu mu gisekuru cye babashije kuba ‘Super Models’.

Mu bise abana b’ingagi harimo Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’inshuti ya hafi y’u Rwanda. Hari Amina Mohammed, Umuyobozi wungirije wa Loni, akaba yarahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije wa Nigeria.

Hari Paul Milton & Luke Bailes bafite Singita Kwitonda Lodge; HRH Princess Basma Bint Ali; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino rya Commonwealth, Dame Louise Martin; Tony Adams w’imyaka 52 wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza imyaka 19 hagati ya 1983 na 2002 aba na kapiteni wayo imyaka 14.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams; rwiyemezamirimo wo muri Suède akaba yaranashinze Norrsken Niklas Adalberth; Jeremy Jauncey, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Beautiful Destinations na Otara Gunewardene, umucuruzi wo muri Sri Lanka akaba n’umugiraneza; Ronan Donovan, umufotozi wa National Geographic; Louis Van Gaal, watoje Ajax, Barcelona, Bayern Munich na Manchester United; Madeleine Nyiratuza ukora muri UNDP Rwanda; Marco Lambertini uyobora Ikigega Mpuzamahanga cyo kwita ku Bidukikije; umubyinnyi Sherrie Silver; Naomi Campbell umenyerewe mu byo kumurika imideli n’abandi.

Naomi Campbell yishimiye guhura na Perezida Kagame wiyemeje kwitangira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Uyu munyamideli yishimiye cyane uko yakiriwe mu Rwanda n’umwanya yahawe mu birori byo Kwita Izina

Twitter
WhatsApp
FbMessenger