Namibia yivanye mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 23
Ikipe y’igihugu ya Namibia yivanye mu mikino ya Afurika y’amakipe y’abaterengeje imyaka 23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu misiri AFCON U-23.
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko bikuye muri aya marushanwa kubera ikibazo cy’ubushobozi buke cyatumye hafatwa umwanzuro wo kwikura mu mikino y’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 ndetse hakanamenyekana amakipe azaserukira Afurika mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu 2022 .
Iyi kipe y’igihugu yikuye mu marushanwa ubwo yari ifite na Angola, umukino wari uteganyijwe i Luanda ndetse nuwo kwishyura wari kuzaba ku itariki 20 ukwezi kwa 11 i Windhoek.
Ibi byahesheje ikipe ya Angola amahirwe yo kujya mu cyiciro gikurikira ikaba itegereje gukina na Africa y’Epfo yo yanakinnye imikino iheruka ya Olempike y’abatarengeje imyaka 23 yabereye muri Brezil.
Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’umupira w’amaguru muri Namibia Barry Rukoro ku rubuga rwabo rwa internet yanditse avuga ko ”Nta mafaranga dufite yo kujyana abakinnyi bacu muri Angola kandi n’ibintu bibabaje cyane kuko ubona uburyo abasore bacu bari biteguriye uwo mu kino none ubu byose bikaba bihagaze”.
Barry Rukora yakomeje avuga ko amafaranga ahari azakoreshwa mu mukino uzahuza Brave Warriors na Guinee Bissau ibi ari byo byagize ingaruka ku ikipe y’abakiri bato.
Kwi kura mu irushanwa kwa Namibia kuje gukurikiye ukwa Gambia muri uku kwezi, kwatumye Libya itera indi ntabwe yerekeza mu Misiri mu mikino ya AFCON U-23