AmakuruInkuru z'amahanga

Nairobi : Abacira n’abapfunira ku muhanda bafatiwe ibyemezo bikakaye

Mu mujyi wa Nairobi hafashwe ingamba zikomye ku bantu bagendera uyu mujyi cyane cyane abantu bagenda bacira mu nzira , abanyara ku muhanda  , abapfunira mu nzira , abagenda batwaye imodoka zisakuza hashyizweho itegeko ribahana.

Guverineri w’Umujyi wa Nairobi muri Kenya yashyizeho amabwiriza abuza abatuye n’abagenda muri uwo mujyi gucira hasi cyangwa kwipfuna mu ruhame nta gatambaro gakoreshejwe.

Iri tegeko kandi rireba abantu banyara aho biboneye hose nko ku nzira nabyo uzafatwa yabikoze azajya ahanwa kuko byangiza ibidukikije.

Muri iritegeko rishya Utuyira tw’abanyamaguru twahawe umwihariko kuko nta muturage wemerewe kuhatera ibiti cyangwa ikindi .

Ikindi cyemezo cyafashwe ni uko ibinyabiziga birimo na moto n’amagare ntizemerwe kunyura m’utuyira tw’abanyamaguru.

Guverineri w’Umujyi wa Nairobi  Ann Kananu yavuze ko izo ngamba zigamije kurinda umwanda umujyi wa Nairobi kuko ariyo marembo ya Kenya.

Undi mwanzuro wafashwe ni uwabantu bagenda bacuranga imiziki ku muhanda cyangwa se babandi bacuranga ku muhanda aba anabo bahawe gasopo kuko uzafatwa  yacuranze umuziki ukabije azabihanirwa.

Guverineri w’Umujyi wa Nairobi  Ann Kananu yavuze ko izo ngamba zigamije kurinda umwanda umujyi wa Nairobi
Abihagarika k’umuhanda nabo bafatiwe ingamba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger