Nabyo bibaho: Umukobwa yasezeranye nta mugabo bari kumwe
Umukobwa wo muri Uganda witwa Lulu w’imyaka 32 y’amavuko yahisemo gukora ubukwe nta mukunzi agira nyuma y’igihe kirekire ababyeyi be bamushyiraho igitutu ngo abereke umukunzi we ndetse anashyingirwe.
Lulu Jemimah yari asanzwe yiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya Oxford iri mu Bwongereza ikaba inari muri zikomeye ku Isi, yakoze ibi agira ngo yereke ababyeyi be ko badakwiye kujya binjira mu buzima bw’abana babo ndetse no kubabuza uburenganzira bwabo nkuko yabitangarije Dailymail.
Nkuko bigaragara mu nkuru Dailmail yanditse kuri uyu wa Mbere, aka gashya uyu mukobwa yagakoreye ku wa 27 Kanama 2018, mu birori byahuriranye n’ibyo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byabereye muri Quepasa Bar ahitwa Kisementi muri Kampala. Lulu yatiye ikanzu, akora ubukwe bwa gakondo ndetse anageza ijambo ku bari bitabiriye ibyo birori bagera kuri 30 batarimo umukwe kuko nta mugabo yari ari kumwe na we.
Avuga impamvu yafashe iki cyemezo, Lulu yagize ati:” Narishimye cyane. Inshuti zanjye zaraje ndetse abanyamakuru bo mu gihugu no hanze, abahanga mu bya filimi na ba rwiyemezamirimo bitabiriye ubukwe bwanjye.”
Lulu yakoze nk’umunyamakuru n’umujyanama mu by’Itumanaho mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira. Yabonye buruse yo kwiga ibijyanye na filimi muri Kaminuza ya Macquarie muri Australia mu 2013. Muri kanama 2017 yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Oxford.
Yavuze ko yabikoze kuko ababyeyi be bumvaga ko ubukwe ari ingenzi, hari umusore w’inshuti wamukoreye ubutumire abandi bamutiza ikanzu yambaye. Lulu yavuze ko yakiriye telefoni nyinshi abantu bamuhamagara bamubaza uwo bagiye kurushinga ariko akababwira ko ashaka kubatungura (Surprise).