Na Raila Odinga yarahiriye kuyobora Kenya
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama Railla Odinga utavuga rumwe na Leta ya Kenya yarahiriye kuyobora iki gihugu kandi nyamara yaratsinzwe amatora ndetse Uhuru Kenyatta watsinze amatora akaba yararahiye ndetse yanatangiye imirimo ye.
Umunya-Kenya utavuga rumwe na Leta ya Kenya, Raila Odinga, ymu irahira rye yavuze ko ari umuyobozi w’abaturage ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abantu bari bitabiriye uyu muhango wabereye i Nairobi.
Ubwo habaga uyu muhango Leta ya Kenya yari yabujije Televisiyo zikorera muri iki gihugu kuba zakwerekana iki gikorwa . Televiziyo 3 zigenga NTV, KTN na Citizen TV nizo zonyine zageze ahari hari kubera uyu muhango nubwo reta yabahataga ngo ntiberekane ibi bikorwa. Leta ya Kenya yari yakuyeho imirongo y’ itumanaho ndetse n’amashuri yari yafunzwe.
Railla Odinga arahiriye kuyobora Kenya nyuma y’uko Uhuru Kenyatta yarangije kurahira ndetse akaba ari na Perezida wemewe n’amategeko bitewe n’ibyavuye mu matora yabaye ubugira kabiri dore ko ubwa mbere Odinga yatsinzwe ariko akavuga ko yibwe amajwi, Ibo byatumye arega mu rukiko rw’ ikirenga maze mu gufata umwsanzuro ubucamanza bwemeza ko amatora agomba gusubirwamo maze asubiwemo ubwa kabiri nabwo Odinga aratsindwa ariko abitera utwatsi avuga ko ari we watsinze amatora ari nabyo byamuteye kurahira.
Afashe Bibiriya Yera mu kaboko ke k’iburyo, Odinga yarahiye ko azasubiza ibibazo byose by’abaturage ku rwego rwo hejuru kuko ubuyobozi bwe ari ubw’abaturage aho kuba ubwa Leta ya Kenya.
Abwira ikivunge cy’abantu bari baje kumva indahiro ye, Odinga yasezeranyije abaturage ko nkuko bamugiriye icyizere bakamutora nawe ngo azabegereza ubuyobozi bugendera kuri Demokarasi.
Aganira na Televiziyo ya KTN, Odinga yavuze ko kurahiora kwe ari ukwereka Isi yose ko akora ibyemewe n’amategeko. Yagize ati:”Kurahira kwanjye ni ukugira ngo nereke Amahanga ko twe dukora ibintu byemewe kandi biciye mu muco ikindi kandi byemewe n’itegekonshinga.”
Uwungirije Odinga , Kalonzo Musyoka, we ntabwo yabonetse ngo arahire, abantu benshi batangiye kwibaza niba abashigikiye Odinga batatangiye kwicamo ibice ariko mu kubasubiza Odinga yavuze ko uyu mugabo azarahira ku yindi tariki.
Abashigikiye uyu mugabo utavuga rumwe na Leta bavuga ko bo bari gukora igikorwa kigendeye ku itegekonshinga rya Kenya kuko rivuga ko abaturage aribo bishyiriraho ubuyobozi nkuko bigaragara mu ngingo yaryo ya 1.
Umwe muri abo witwa Larry Oyug yagize ati: ” Impamvu turi hano ni ukugirango twishyirireho ubuyobozi nkuko itegekonshinga ribiteganya, ingingo ya 37 yemerera uburenganzira abantu gukora inteko rusange. Turi abaturage ba Kenya Twemerewe gukora inteko rusange mu mahoro hano ndetse tukanishyiriraho umukuru w’igihugu nkuko itegekonshinga ribiteganya.”
Kenyatta niwe watorewe kuyobora Kenya n’amajwi 98% kuya 26 Ukwakira , iyi nsinzi ye ntabwo yemewe na Odinga utavuga rumwe nawe kuko we avuga ko yatowe nagace gato cyane k’abanyagihugu.