Imikino

Mwene Drogba yamaze gusinya mu kipe yazamukiyemo se umubyara

Isaac Drogba, umuhungu w’igihangage Yves Didier Tebir Drogba yamaze gusinya mu ikipe ya Guingamp yazamukiyemo se umubyara.

 Iyi kipe ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubufaransa yarangije ibyo gusinyisha uyu musore ku munsi w’ejo ku wa mbere.

Uyu mwana ukiri muto kuko afite imyaka 17 yonyine, asanzwe akina nk’umwataka aho akubutse mu ikipe ya Chelsea yanagize se umubyara igihangage mu mupira w’amaguru.

Iyi kipe ya Guingamp yasinyemo kandi ni yo se umubyara Didier Drogba yazamukiyemo mu myaka 16 ishize, mbere y’uko yerekeza muri Olympique de Marseille, nyuma akajya I Londres mu kipe ya Chelsea.

Ikipe ya Guingamp yanditse kuri twitter yayo ubutumwa bugira buti” Drogba rejoint l’EAG!  La cellule recrutement de l’Akademi EAG est très heureuse d’enregistrer la signature d’Isaac Drogba, fils de Didier Drogba. Né à Vannes, le 15 décembre 2000 et formé à Chelsea, il intègre les U19 de l’Akademi. Bienvenue Isaac !

Ubu butumwa buragira buti « Drogba yaje muri EAG. Abashinzwe kugurira Academie ya EAG abakinnyi banejejwe no gushobora gusinyisha Isaac Drogba, umuhungu wa Didier Drogba. Yavukiye i Vannes ku wa 15 Ukuboza muri 2000, akurira muri Chelsea akaba yageze mu kipe y’abatarengeje imyaka 19 » Ikaze Isaac!

Iyi kipe ya Guingamp Drogba yayigezemo akubutse muri Le Mans aguzwe ibihumbi 80 by’ama Pounds. Yayitsindiye ibitego 24 mu mikino 50, nyuma aza kwerekeza muri Olympique de Marseille.

Nyuma y’uko Drogba muto agereye muri Guingamp, se umubyara yanditse ubutumwa bugaragaza ibyishimo bye abucishije kuri Instagram. Yagize ati” Ntewe ishema ryinshi nawe Isaac Drogba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger