AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Mwarimu wa mbere ku isi yahuye na Donald Trump muri White House

Peter Tabichi wo muri Kenya watowe nka mwarimu mwiza kurusha abandi ku Isi yakiriwe  na Perezida Donald Trump wa Amerika mu biro bye White House.

Uyu mwarimu ari muri Amerika aho  azageza ijambo ku nama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri uku kwezi turimo.

Uyu mwalimu yigisha amasomo ya siyansi ku ishuri ryisumbuye rya Keriko mu gace ka Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya, Furere Tabichi yatanze 80% by’umushahara we mu gufasha abakene iwabo muri Kenya.

Stephanie Grisham ushinzwe itangazamakuru muri White House ku rubuga rwa Twitter yanditse ashimagiza uyu mugabo , yagize ati

“Ubwitange bwe no gukora cyane byatumye abanyeshuri be bo mu ishuri ridafite ubushobozi buhagije baba aba mbere mu irushanwa rya siyansi mu gihugu. Peter uri urugero rwiza kuri twese! Urakoze ku muhate wawe ku banyeshuri bawe”

Tabichi ni umwarimu w’umufurere w’umufaransiskani, mu kwezi kwa gatatu yatsindiye igihembo kitwa ‘2019 Global Teacher Prize’ gihabwa umwarimu wahize abandi ku isi.

Furere Tabichi w’imyaka 36, biteganyijwe ko azabwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye uko yabashije kugera ku ntego ze mu mwuga we wo kwigisha.

Ifoto y’uyu mwarimu ari kumwe na Perezida Trump mu biro bye yashyizwe kuri Twitter n’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru w’ibiro bya perezida.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger