Muyoboke Alex yavuze icyo abona gituma abahanzi nyarwanda birara ntibakorane ingufu
Muyoboke Alex wabereye umujyanama abahanzi batandukanye hano mu Rwanda (Manager) nka Tom Close, Dream Boyz, Urban Boys na Charly & Nina baherutse gutandukana mu minsi ya vuba, yavuze ko kuba nta bihembo ku bahanzi (Award) mu Rwanda bihaba bituma abahanzi badakora cyane bahangana.
Muyoboke Alex ni umugabo umaze hafi imyaka 14 akurikiranira hafi umuziki nyarwanda, abona umuziki utera imbere ariko biracyari ku rwego rwo hasi , urugendo ruracyari rurerure nubwo hari ibimaze kugerwaho.
Aganira na RTV, Muyoboke Alex yavuze ko kuba nta Award zihari mu Rwanda na byo bituma abahanzi badakora cyane ngo barushanwe hagati yabo, yavuze ko iyo umuhanzi azi ko hari ibihembo ku bahanzi bituma bakora cyane hagati yabo ndetse U Rwanda ni nacyo gihugu kitagira Award nimwe.
Kuba nta Award ziri mu Rwanda ku bahanzi abona ari igihombo mu iterambere ry’umuziki kuko umuziki ari ururimi ruvugwa n’abantu bose , kuko buri muntu wese akenera indirimbo haba mu bukwe, mu bitaramo no mu rusengero , iyo umuntu ukora uwo muziki abonye Award bimutera gukora cyane ndetse no hagati y’abahanzi hakazamo ihangana.
Muyoboke yatanze urugero rwa Salax Awards yatanzwe mu 2008 na 2009 ubu itakibaho, yavuze uko byari bimeze icyo gihe, abo mu nzego za Leta bari bahari, hari Abayobozi b’intara hari n’abaminisitiri, ngo icyo gihe harimo ihangana rikomeye harimo Tom Close wabaye umuhanzi w’umwaka, harimo Riderman , The Ben , Kitoko n’abandi.
Batanga ibihembo bahamagaye Lil G maze mama we ararira kubera amarangamutima, bahamagaye Kitoko agiye guhabwa igihembo arasimbuka ipantaro iracika kubera ibyishimo …….bahitaga bakora indirimbo nyinshi kugira ngo bazatware ibihembo…….hahise hakurikiraho The Ben na Meddy aba barahanganaga kubera Awards.
Muyoboke akomeza avuga ko iyo ugiye kuvugana n’umuhanzi ukomeye wo hanze akubaza umubare wa Album na Awards ufite, iyo basanze ntabyo rero biragorana kugira ngo mukorane.
Aha yatanze urugero ku mugande Bebe Cool, bagiye kumusaba ngo Charly na Nina bakorane indirimbo ubwo yari agikorana na bo maze ababaza umubare wa Album aba bakobwa bafite bamusubiza ko bari gutegura iya mbere arumirwa ati noneho ni abahanzi bakizamuka? ababajije Awards bamubwira ko nta nimwe yo mu Rwanda bafite arumirwa ati njyewe akabati karuzuye.
Muyoboke wafashije abahanzi benshi kuzamuka bakaba bari ku rwego rwiza hano mu Rwanda yavuze ko abanyarwanda badakwiye kubona ko abahanzi ari ba sagihobe, ntabe umwe ngo atukishe bose, ikindi abahanzi bafungure amaso ntibarebe hano hafi ku mupaka ntibagire imbogamizi z’ururimi kuko na Diamond aririmba mu giswayiri kandi akora ibitaramo muri Amerika no mu bwongereza.