Muyango yagize icyo asaba abahanzi b’iki gihe
Umusaza Muyango umaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda ndetse akaba ari n’umutoza mu itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’, yagiriye inama abahanzi bo muri iyi minsi yo gukora indirimbo zirimo ubutumwa kandi bakaririmba ikinyarwanda ntibavange indimi.
Muyango ugihe kumara hafi imyaka 3 hano mu Rwanda dore ko yari yaragiye mu Bubiligi, yavuze ko muzika nyarwanda iri gutera imbere ndetse n’abaririmba gakondo bamaze kubimenya kuko hari abamaze gufata umurongo w’injyana gakondo bityo bakaba nta bwoba bagifite ko iyi njyana yazima. Aha yahise atanga urugero kuri Jules Sentore anafata nk’umuhanga muri iyi njyana.
Avuga ko injyana gakondo itazima kuko hari abamaze kwinjira mu murongo wo kuyikora, yagiriye inama abana bato bashaka kuba abahanzi ndetse n’abamaze kuba abahanzi ko bakwiye kureka kwigana ibyo mu mahanga, baririmbe mu Kinyarwanda bareke kuririmba mu cyongereza, ikigande n’izindi ndimi ngo kuko hari igihe bakora indirimbo wayumva ukumva ntabwo ari inyarwanda.
Ku bijyanye n’ingeso yo kwigana ibihangano by’abandi (Gushishura) imaze gufata indi ntera mu bahanzi , Muyango yavuze ko abantu badakwiye kwamagana ubikoze kuko na bo ari ho bahereye, avuga ko kubikora nta kosa ririmo ariko ntibayite iyabo, niyo wayongeramo amagambo yawe ntabwo wayita iyawe.
Ibi, Muyango yabitangarije Teradignews.rw ku wa Gatanu tariki ya 28 ubwo yari avuye ku rubyiniro amaze kuririmbira abari bitabiriye igitaramo cya Kigali Juzz Junction yahuriyemo na Waje wo muri Nigeriya.
Muyango azwi cyane mu kuririmba injyana gakondo , yakoze indirimbo zitandukanye nk’iyitwa Sabizeze, Utari gito, n’izindi.