AmakuruUrukundo

Musore dore Ibintu wakorera umukobwa agahita agukunda akakwimariramo

Ku basore bari mu rukundo ni inshingano zabo gushimisha abakobwa bakunda babinyujije mu buryo butandukanye nko kubaha impano. Menya impano zihariye waha umukunzi wawe zikagufasha gukomeza umubano wanyu.

Kwerekana umukunzi wawe mu ruhame nawe bimwongerera urukundo hagati yanyu. Akenshi abakobwa n’abagore bashobora kwakira impano z’abakunzi babo bakagaragaza ko bazishimiye ariko mu by’ukuri zitaneje imitima yabo kuko baba babahaye izo badakunda.

Dore zimwe mu mpano umugabo cyangwa se umusore ufite umukunzi yamugenera akazahora abizirikana iteka ryose :

1. Gushimira umukunzi mu nshuti ze:

Abafite abakunzi bazirikane ko buri mukobwa wese akunda gushimirwa mu ruhame kuko bituma yumva ko ari umuntu udasanzwe mu buzima bw’umushimiye.

Icyakora ngo usanga iki gikorwa kinanira abasore benshi kubera ko baba bafite ubwoba bwo kubikora ariko ngo niba ufite umukunzi kandi ukaba uzi ko hari ibyiza bimuranga, kubivugira mu ruhame ntacyo bitwaye ahubwo biramushimisha birenze.

Ikindi kandi ngo iyo bikozwe bituma izina rye ryogera muri bagenzi be bigatuma na bo bifuza kugera ikirenge mu cye, bakifuza kugira umukunzi umeze nk’uwe agahora yumva umuhesheje ishema mu bandi. Iki ni ikigorwa cyiza ushobora gukorera umukunzi wawe akakizirikana ubuzima bwe bwose kandi kidafite aho gihuriye n’amafaranga.

2. Impano yo gutega amatwi umukunzi witonze:

Mu gihe abari n’abategarugora barimo gutanga ibitekerezo ukabatega amatwi ni ikintu bakunda cyane kuko buri wese aba yifuza ko umukunzi we yamutega amatwi.

Ubwo bushake bwo gutegwa amatwi buba mu mutima w’umukobwa n’umugore/umukobwa ngo nta wundi muntu aba ashaka kubugaragariza uretse uwo bakundana. Hari n’igihe aba adashaka kubivuga ariko akabigaragaza akoresheje ibimenyetso n’amarangamutima, bityo umugabo cyangwa umusore akaba asabwa kubimenya kuko kumutega amatwi biri mu mpano nziza akunda kuruta amafaranga.

Iyo umuhaye iyo mpano ngo bituma agufata nka malayika ijuru ryamwoherereje ngo ajye yumva ibyifuzo bye, amufashe, amugire inama.

3. Isakoshi nziza

Niba ugiye kumugurira isakoshi nziza ngo ukwiriye kubanza kureba amabara akunda kuruta ayandi kandi umurebere isakoshi nziza ijyanye n’imyambaro ye.Iyo abibonye agwa mu kantu akavuza induru, binezeza umutima we ugasabwa n’umunezero kandi ukamva ko uri uw’agaciro mu buzima bwe.

Muri make umwari wese akunda isakoshi nziza kandi iyo ayibonye aranezerwa cyane. Ibuka ko iyo aserutse akunda guserukana iyo sakoshi, nukuvuga ko iyo ayibonye agenda mu nzira ahita agutekereza, bigatuma rero akomeza kugutekereza.

4. Kumugenera ibintu bidashira vuba:

Abahungu benshi baha inshuti zabo ibintu byo kurya, kunywa, imibavu, n’ibindi bituma basa neza, ariko iyo ibyo bintu bishize, ubwonko buribagirwa bikarangirira aho, ibyo ntabwo bibabera urwibutso rurambye.Ni yo mpamvu ukwiriye gutekereza impano nziza izamukora ku mutima ubuzima bwe bwose cyangwa se igihe kinini aho gutekereza impano zishira mu kanya gato.

5. Kumugenera ibintu bihendutse:

Hari abibwira ko kwereka umukunzi ko umwitaho kuruta ibindi byose ari ukumugurira ibihenze, nyamara ngo akenshi abakobwa babifa nko gusesagura umutungo cyangwa kwirarira bigatuma akunuzamo ijisho.

Hari abagabo/abasore batazi ko abakunzi babo banezezwa cyane n’utuntu tugaragara nk’utudafite agaciro kanini, nyamara utuntu duhendutse dutanganywe umutimwa w’ubugwaneza kandi uciye bugufi ni two abakobwa bishimira kuruta ibihnze.

Imwe muri izo mpano ni nko kumushusha ku rupapuro ukarumuha umubwira ko ari impano ikuvuye ku mutima. Ibyo bizatuma rwa rupapuro arushyira mu cyumba cye arumanike ahantu azajya ahora arureba uko yinjiye n’uko asohotse. Ikindi kandi ushobora kumukorera ni ukumushakira umuvugo, indirimbo bimutaka ku buryo bizahora bimugaruka mu bwonko.

6. Kumukunda:

Urukundo ni impano iruta izindi umuntu wese akwiriye guha uwo akunda kuko ibyo umukorera byose bitarimo urukundo ni ukuruhira ubusa.

Nta kindi kintu gishobora gutuma umukunzi yishima birenze uretse urukundo. Urukundo ntirukenera amafaranga ahubwo ni umutima, ubwenge, amarangamutima n’impagarike yawe muri rusange wegurira uwo ukunda byahebuje.

Niba ufite umukunzi ntugatekereze kumugenera amafaranga ugamije kumwereka ko umukunda kuko iyo abuze urukundo rushirira aho ariko iyo umuhaye impano twabonye biguma ku mutima we ubuzima bwe bwose agasigara agufata nk’umuntu udasanzwe ku isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger