Musoni James yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame
Mu gihe kingana n’amezi atandatu James Musoni yari amaze akuwe muri Guverinoma y’ u Rwanda ntihagire undi mwanya ahabwa, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe.
James Musoni yagizwe Ambasadeli w’uRwanda muri Zimbabwe kuri uyu wa kane taliki ya 18 Ukwakira 2018, mu ivugurura Perezida Paul Kagame yakoze ashyiraho abayobozi bashya muri Guverinoma.
Musoni yakuwe muri Guverinoma y’u Rwanda ku wa 6 Mata 2018, icyo gihe ntazindi nshingano yahawe muri Leta y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yayoboraga icyo gihe yahawe Gatete Claver, wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Zimwe mu nshingano James Musoni yagiye ahabwa muri Guverinoma y’uRwanda.
Musoni yakoze imirimo itandukanye muri iyi Guverinoma irimo guhagararira ibigo bitandukanye na Minisiteri.
Hagati ya 2001 na 2005, James Musoni yayoboye ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA).
Kuva muri 2005-2006 yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’Ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative.
Kuva muri 2006-2009, yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Kuva 2009-2014, yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Yasohotse muri iyi Minisiteri ahita yinjira mu y’Ibikorwa remezo.
Ku italiki ya 6 Mata 2018, James Musoni yakuwe muri Guverinoma y’u Rwanda igihe kingana n’amezi atandatu , kuwa 18 Ukwakira 2018 yagizwe Ambasadeli w’u Rwanda muri Zimbabwe.