Mushikiwabo : Human Rights Watch nta gaciro ifite mu Rwanda
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Mushikiwabo Louise , yatangaje ko Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu ku Isi, ntagaciro ufite mu Rwanda kuberako nta cyiza ukora mu Rwanda.
Ibi abivuze nyuma ya raporo Huma Rights Watch yasohoye yiswe “ All Thieves must Be Killed” bishatse kuvuga ngo ‘Abajura bose bagomba kwicwa’ tugenekereje mu kinyarwanda .
Iyo raporo yavugaga mu Rwanda abajura bose mu Rwanda bicwa human rights watch muri raporo yayo yavugagako ko nibura inzego z’umutekano mu Rwanda zishe abantu 37 bakekwagaho ibyaha byoroheje mu Ntara y’Iburengerazuba, hagati ya Nyakanga 2016 na Werurwe 2017.
Ibi byahabanye nukuri kuberako Iyi raporo ikimara gusohoka , Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwigenzura yakoze kuri iyo raporo y yagaragaje ko, hari abo yasanze bakiriho kandi Human Rights Wacth yaragaragaje ko bapfuye, yerakana ko hari n’abazize impanuka ndetse n’abishwe n’abandi bantu ku giti cyabo .
Abinyujije kuri Twitter , Louise Mushikiwabo yagaragajeko uyu muryango ntacyo umaze mu Rwanda akomeza avugako ko intego y’uwo muryango ari mbi ku Rwanda, bityo ko ibyo ukora nta gaciro u Rwanda rubiha.
Mushikiwabo yagize ati “Wavuga se iki ku by’izi raporo zivuga ko abantu bapfuye kandi bakiriho! Ifite umugambi mubi. Human Rights Watch mu Rwanda ni umuryango udakwiye kandi udafite agaciro.”
Minisitiri Mushikiwabo utarya indimi iyo hagize uvuga ibinyoma ku Rwanda cyane cyane abanyamahanga , muri Kanama yatangarije Kenneth Roch uyobora Huma Rights Watch kudakomeza gutesha agaciro u Rwanda, uyu Kenneth yari yanenze amatora ya Perezida Paul Kagame. Aha Mushikiwabo yagiriye imana Kenneth kujya kwifuriza i Ndera , ahasanzwe havurizwa abafite uburwayi bwo mu mutwe (abasazi).
Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda iherutse guha Guverinoma iminsi 30yo kugenzura imikorere yuyu muryango kuburyo bahagarika inyandiko bakomeje gusohora isebya u Rwanda hagendeye ku mazeserano Human Rights Wacth ygiranye na Leta y’u Rwanda.