Mushiki wa Diamond yamusabye ko yaha se ubufasha
Mu gihe hakomeje kumvikana ko se w’umuhanzi Diamond Platnumz atabayeho neza ndetse ko amaze igihe akubitanye n’uburwayi bwo kubyimba amaguru akabura ubufasha buturutse ku muhungu we, umwe mu bagore bavuga ko ari mushiki we yamusabye ko yaha se ubufasha.
Uyu mugore witwa Zubeda yatangaje ko yavuye mu Bwongereza aje kubonana n’uyu muhanzi kugira ngo bavugane ku kibazo cy’umubano we na se.
Uyu mugore waje mu gihugu cya Tanzaniya akakirwa na se wa Diamond, Abdul Juma avuga ko yiteguye kuvugana na Diamond impamvu ituma yanga se umubyara kugeza ubwo abyimba amaguru nta muhe ubufasha.
Aganira n’ikinyamakuru Global Publishers, Zubeda yavuze ko yifuza guhura na Diamond kugira ngo amubaze impamvu yateye se umugongo.
Yagize ati “ Navuye Landani[ London] nza muri Tanzania kugira ngo mvugane na Diamond icyo muzeyi Abdul yamukoreye gituma atifuza kumubona cyangwa kumufasha. Mu by’ukuri se amerewe nabi, akeneye ubufasha.”
Zubeda avuga ko asaba Diamond gufasha se ufite uburwayi butamworoheye ariko ko ibibazo byabo bisanzwe atiteguye kubyinjiramo ngo bishakirwe umuti.
Diamond yakunze kenshi kudashaka kugira byinshi atangaza ku kibazo afitanye na se. Yakunze kumvikana avuga ko se ntacyo yamufashije akiri muto.