AmakuruPolitiki

Museveni yitabye umwami Kabaka, amwemerera kumusubiza imitungo ye yari yarigabijwe

Kuri uyu wa kabiri, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagendereye Umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi bemeranya ko leta ya Uganda igomba kugarura imitungo y’ibwami yari yarigabije.

Aba bategetsi bombi bahuriye mu ngoro y’umwami Kabaka iherereye ahitwa Banda mu ntanzi za Kampala ari na ho uyu mwami atuye.

Museveni yitabye uyu mwami asanzwe yita “umuvandimwe” we nyuma yo kumutumizaho. Perezida Museveni yageze ibwami mu ma saa tanu, yakirwa n’umwami Kabaka Mutebi cyo kimwe na bamwe mu bambari be.

Mbere y’uko Museveni na Kabaka bagirana ibiganiro byihariye, abari bahagarariye ubwami bwa Buganda na leta ya Uganda babanje kugirana ibiganiro, bemeranya ko ubutaka bw’ibwami bwari bwariyanditsweho na Minisiteri ya Uganda ishinzwe ubutaka busubizwa.

Ubu butaka bw’ibwami bwari bumaze igihe buburanwa, bwari bwatatwawe hagati y’umwaka wa 1966/7 ubwo umwami Kabaka Mutesa yahungaga nyuma yo kugirana amakimbirane na Perezida Milton Obote.

Iyi nama kandi yasize leta ya Uganda yemeye gutanga indishyi ku mitungo y’ibwami yigaruriwe bikaba bidashoboka ko yasubizwa. Muri iyi mitungo harimo iherereye i Kampala mu murwa mukuru, ndetse n’inzu y’umwami yari iherereye i Londres mu Bwongereza ikigarurirwa n’umunyagitugu Idi Amin Dada wahoze ayobora Uganda; nyuma ikaza no kugurishwa.

Perezida Museveni abicishije kuri Twitter ye, yashimiye umwami Kabaka n’abantu be kubera urugwiro yamugararije cyo kimwe n’abari bamuherekeje.

Umwami Kabaka aha Perezida Museveni n’abari bamuherekeje ikicaro.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger